00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK, Bralirwa, MTN na Prime Insurance mu bigo byashimiwe kubera gutanga umusoro neza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahembye abasora bitwaye neza mu mwaka w’Ingengo y’imari ushize, aho Banki ya Kigali n’Umunyemari Rusirare Jacques nyiri Ameki Color bahembwe mu cyiciro cy’indashyikirwa, ku bwo kuba nta bibazo byo kutishyura imisoro neza bigeze bagira mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

Abasora bahembwe bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’abahize abandi mu gutanga umusoro weguriwe inzego z’ibanze, mu cyiciro cy’ubucuruzi babarizwamo, mu gutanga umusoro wabo neza mu gihe cy’imyaka icumi n’ibindi birimo n’icyiciro cy’abasora banini.

Mu cyiciro cy’abasora banini, hashimiwe ibigo birindwi birimo Bralirwa ku bwo kuba yaramenyekanishije neza umusoro kandi ikanawishyura uko bikwiriye mu myaka icumi ishize.

Usibye kwishyura neza umusoro, Bralirwa kandi yagize uruhare mu guhanga imirimo, aho bibarwa ko yahaye akazi abakozi barenga 400.

MTN Rwanda Cell na yo yahembwe mu cyiciro cy’abasora banini, inashimirwa kuba yarahaye akazi abantu barenga 300, kimwe na Equity Bank Rwanda Plc na yo yishyuye neza umusoro wose yasabwaga gutanga, ikanaha akazi abakozi barenga 460.

Airtel Rwanda Ltd nayo yashimiwe mu cyiciro cy’abasora banini. Ibindi bigo byahembwe muri iki cyiciro ni Inyange Industries, Prime Insurance Ltd na Umwalimu SACCO Cooperative itarigeze igira ikibazo na kimwe kijyanye n’imisoro.

Mu cyiciro cy’abasora baciriritse, hashimiwe ibigo bitanu birimo Trading Services Logistics, Boss Mining Solution Ltd, Sunrise Metal Company Ltd, Gasabo 3D Design Ltd na Bonus Industries Ltd.

Mu cyiciro cy’abasora bato, hashimiwe batanu barimo HQ Services Limited, Mass Build Ltd, Construck Ltd, UNIBRA Pan Africa Service Ltd na Arican Panther Resources Ltd.

Mu cyiciro cy’abasora bahize abandi mu gutanga umusoro wabo neza mu gihe cy’imyaka icumi, bose bahuriye ku kuba baragaragaje izamuka ry’umusoro bishyuye mu gihe cy’imyaka icumi.

Abahembwe muri iki cyiciro ni Skol Brewery Ltd, Agrotech Ltd na Symposia Consult Rwanda (SCR) Ltd.

Mu cyiciro cy’urubyiruko, uwahize abandi ba rwiyemezamirimo ni UZURI K&Y Design Ltd. Yatoranijwe ku bufatanye na PSF, ariko anuzuza ingingo RRA yagendeyeho mu guhitamo abasora beza.

Ni mu gihe uwahize abandi mu bari n’abategarugori ba rwiyemezamirimo ari Hotel Chez Lando ihagarariwe na Anne Marie Kantengwa.

Abasora bahize abandi mu cyiciro cy’ubucuruzi bakoreramo, hahembwe barindwi ubariyemo Hotel Chez Lando na Uzuri. Biyongeraho ibindi bigo nka Zigama-Credit and Savings Ltd, AMACO-Paints, Mass Design Studio LLC, Wolfram Mining & Processing Ltd na Turner & Towsend Rwanda Limited

Abasora bahize abandi mu gutanga umusoro weguriwe inzego z’ibanze bo ni batatu. Bahuriye ku kuba baratanze neza umusoro ku bukode nk’uko babisabwaga.

Ni Nkundunkundiye Jean Bosco, Mutangana Jean Baptiste na Jobanputra Amni Shakuntala.

Mu cyiciro cy’abasora bahize abandi mu gukoresha EBM neza, harimo SIMBA Super Market, LE Medical Ltd na Q COFFEE Limited.

Abaguzi bahize abandi mu gusaba fagitire za EBM bo bahembwe ari babiri. Umwe ni Niyitanga Daniel na Munyarugerero Viateur. Niyitanga yakiriye fagitire za EBM 120 mu gihe Munyarugerero we yasabye 93.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2021/22, cyabashije kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 1.910,2 Frw.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente hamwe n'abayobozi bahawe ibihembo
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ruganintwari Pascal (ibumoso), abasoreshwa bashimiwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ruganintwari Pascal (ibumoso) ashimira umwe mu basora
Umuyobozi wa Prime Insurance, John Mirenge, yakiriye igihembo cyagenewe iki kigo cy'ubwishigizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .