00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baramwenyura! Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu cyizere n’akanyamuneza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 July 2022 saa 07:26
Yasuwe :

‘Uyu mwaka uzaba mwiza’, iyi ni imvugo ikomeje kuranga abari mu rwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda, nyuma y’uko amezi atandatu ya mbere ya 2022, asize igihugu cyakiriye ibikorwa n’inama zikomeye kandi zikagenda neza, hakaba hari n’izindi zikomeye ziteganyijwe.

Bigendanye na gahunda yo kwagura ubukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye, yiswe ‘MICE’ mu magambo ahinnye y’Icyongereza, u Rwanda rukomeje kubyitwaramo neza.

Mu mezi atandatu ashize, rwakiriye imikino nyafurika ya Basketball (BAL), Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), inama yiga ku bidukikije n’izindi. Ibi bigendana no kwagura ibyerekezo bya sosiyete y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kubaka amahoteli agezweho n’ibindi bikenewe.

Ingengabihe y’inama n’ibikorwa biteganyijwe guhera muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza 2022, irerekana ko hateganyijwe ibigera kuri 20 harimo n’icyo Kwita Izina.

Uwavuga ko ari ukuzuka k’urwego rw’ubukerarugendo ntiyaba abeshye kuko imyaka yari ibaye hafi ibiri bwarazahaye kubera icyorezo cya Covid-19. U Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni 342 z’amadolari aturutse mu bukerarugendo uyu mwaka.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yerekana ko umusaruro w’ubukerarugendo wiyongereyeho 25% uva kuri miliyoni 131 z’amadolari mu 2020 ugera kuri miliyoni 164 z’amadolari mu 2021.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru, yavuze ko u Rwanda rufite umutekano kandi rufunguye amarembo kuri ba rwiyemezamirimo n’abakerarugendo by’umwihariko kubona viza yo kwinjira mu gihugu bikaba byarorohejwe.

Mu gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu cyatangiranye miliyoni 100 z’amadolari, aho 50% yayo yashyizwe mu rwego rw’amahoteli kugira ngo yishyure imyenda y’amabanki inazahure imikorere.

Niyonkuru yabwiye Jeune Afrique ati “Nyuma y’igihe kirekire ibikorwa byarahagaze kubera Covid-19, ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zagizweho ingaruka, gahunda yacu yari ugufasha uru rwego kuzahuka mu by’imari ndetse no koroshya imisoro ku nyungu z’abashoramari”.

Yakomeje avuga ko mu 2022 biteganyijwe ko umusaruro w’ubukerarugendo uziyongeraho 80%, imibare ikaba yerekana ko bizasubira ku rwego rwa mbere ya Covid-19 na miliyoni 480 z’amadolari.

Nyuma y’uko urwego rw’ubukerarugendo rwunganiwe mu by’imari, u Rwanda rwashyizeho umwihariko mu gukingira abakora muri uru rwego guhera ku kibuga cy’indege, amahoteli, restaurants ndetse n’abakora muri pariki z’igihugu. Ni igikorwa cyakomereje mu baturage bose.

U Rwanda kandi rwongeye kugarura umwuka w’icyizere ndetse n’umutekano w’ubuzima, bikurura ba mukerarugendo benshi n’abashoramari. Hoteli na restaurents zo mu Rwanda zashyiriweho amabwiriza ajyanye n’ibihano ku batubahiriza ingamba z’ubuzima.

Iki gitsure kigera n’aho hoteli cyangwa restaurants zihagarikwa gukora guhera ku kwezi kumwe kugeza kuri atatu kubera kutubahiriza ingama z’ubuzima. Amande ari hagati y’ibihumbi 150Frw na 300Frw. Mu kwezi gushize kandi mu Rwanda hatangijwe ibikorwa byo kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti ruzuzura mu 2024.

U Rwanda ku isonga mu bukerarugendo bushingiye ku nama

Ku mugabane wa Afurika, kwakira inama n’ibikorwa binini byamaze kuba ikirango cy’u Rwanda. Inama nini nka CHOGM, Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu (WEF), ni zimwe mu nama zikomeye zabereye i Kigali kandi zigenda neza.

Mu 2021, gahunda ya MICE yinjirije u Rwanda miliyoni 12,5 z’amadolari, umusaruro ukaba warikubye kabiri ugereranyije na 2020 kuko zari miliyoni 5,4 z’amadolari.

Niyonkuru ati “Urwego rw’ubukerarugendo rurerekana ibimenyetso byo gusubira ku murongo. Turizera gusubira ku murongo wa mbere ya Covid-19 no kubona uru rwego rutanga umusanzu ufatika ku musaruro mbumbe w’igihugu”.

Nyuma yo kwakira inama za politiki n’ubukungu, umuvuno w’u Rwanda uri no mu kwakira ibikorwa binini bya siporo. Nyuma yo gutegura neza BAL yabaye muri Gicurasi uyu mwaka muri Kigali Arena, kuwa 16 Werurwe 2023, u Rwanda ruzakira inteko rusange ya FIFA izanaberamo amatora ya Perezida wayo.

U Rwanda kandi rwanashoye imari ifatika mu kubaka ibikorwaremezo bya siporo, nk’inyubako ya Kigali Arena, Stade ya Cricket i Gahanga, ikibuga cya Golf i Nyarutarama, birerekana ubushake bw’u Rwanda bwo kwakira imikino n’amarushanwa mpuzamahanga akomeye.

Amakipe kandi y’umupira w’amaguru akomeje kubenguka u Rwanda ngo arukoreremo imyiteguro ya mbere y’amarushanwa n’umwaka w’imikino.

Nyuma ya MICE, u Rwanda rufite n’ubukerarugendo bwo gusura ingagi zo mu misozi y’Ibirunga, Pariki y’Akagera n’iya Nyungwe. Hari kandi n’ishoramari mu mishinga yo gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Kivu n’ahandi.

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagabanyije umuvuduko w’u Rwanda, nticyatumye hadakorwa ishoramari ryigenga mu bukerarugendo cyane cyane mu kubaka amahoteli.

Niyonkuru ati “Uyu munsi, amahoteli y’inyenyeri eshanu yarubatswe i Kigali ndetse no hanze yayo. Ibyumba bya hoteli bibarirwa mu bihumbi 15. Amacumbi na hoteli zikomeye nka Radisson Blu, Serena, Marriott, Sheraton na One&Only zirahari n’izindi zikomeye zigiye kuza”.

Mu bihe bitandukanye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye na za ambasade z’u Rwanda, bategura imurikabikorwa ry’ubukerarugendo no kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ku bashoramari bo muri ibi bihugu.

Muri Mata uyu mwaka, RDB, Ambasade y’u Rwanda muri Suède ari na yo iruhagarariye mu Burayi bw’Amajyaruguru (Scandinavia) n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, bateguye igikorwa cyo kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Ni ibikorwa byageze mu bihugu bitandukanye birimo Norvège, Danemark, Finland na Suède, aho abashoramari baho basobanurirwaga amahirwe ari mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro.

Mu Ukuboza umwaka ushize, i Cannes mu Bufaransa habaye imurikabikorwa ry’ubukerarugendo.

Iri murikabikorwa ryahuje abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, ibintu birigira urubuga ruberamo ibiganiro biteza imbere ubukerarugendo hirya no hino ku Isi.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeranya n’Ikigo cy’Ishoramari mu by’Amahoteli, Kasada, ko cyegukana Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Amahoteli ya Kasada aba akora mu izina rya Accor. Amasezerano yemejwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kasada agena ko Umubano Hotel izavugururwa ikaba hotel y’inyenyeri eshanu igahabwa izina rya Mövenpick Hotel. Izafungurwa mu 2025.

U Rwanda kandi rurimo gufatanya na Qatar mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Ni ikibuga kizajya kinyuraho abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.

Ni ikibuga kizongera umubare w’indege zigwa mu Rwanda n’abakerarugendo barusura, bikaba bizongera ubukungu.

Bisate Lodge yubatswe mu buryo bukurura abanyamahanga bahasura
One Only Nyungwe House ifite ubwiza budasanzwe
Kimwe mu bizafasha u Rwanda kuzamura urwego rw'ubukerarugendo ni ukubaka hoteli nziza ziri ku rwego mpuzamahanga
Ingagi zo mu Birunga zikurura ba mukerarugendo benshi bazisura bagasiga amadevize mu Rwanda
Pariki y'Akagera irimo inyamaswa nyinshi zikurura abakerarugendo
Inzovu ni imwe mu nyamaswa nini zikurura abakerarugendo cyane
Ikiraro cyo mu kirere kiri muri pariki ya Nyungwe kizihira abagisura
Marriot Hotel Kigali ni imwe muri hoteli mpuzamahanga ziri ku rwego rw'inyenyeri eshanu
Ushaka gutembera mu mazi urabibona mu Rwanda
Imbyino nyarwanda zizihira benshi baba bitabiriye imurikabikorwa ry'ubukerarugendo
Basobanurirwa amahirwe y'ubukerarugendo n'ishoramari u Rwanda rufite
Ni imurikabikorwa ribera mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n'ahandi
Abitabiriye imurikabikorwa basobanurirwa byinshi ku bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .