Aya mafaranga yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi kuri uyu wa Kane, atangwa binyuze mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Iterambere (International Development Association-IDA) risanzwe ritera inkunga imishinga itandukanye.
Agabanyije mu bice bibiri aho miliyoni 75 z’amadolari ari inkunga mu gihe izindi ari inguzanyo. Ni amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere ry’abaturage biteganyijwe muri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi (2017-24)
Banki y’Isi yatangaje ko aya mafaranga azafasha u Rwanda mu gukora amavugurura y’ingenzi mu nzego zitandukanye no gushyiraho porogaramu zifasha abaturage muri rusange.
Azifashishwa mu bikorwa bifasha imiryango by’umwihariko abana bato ku buryo babaho mu buzima butuma biga neza, azifashishwa kandi mu gushyigikira gahunda yo kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose no kongera ingufu mu gufasha imiryango itishoboye.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yatangaje ko iki gikorwa kizafasha u Rwanda kurushaho kunoza imikoranire hagati ya za minisiteri n’inzego zitandukanye hagamijwe iterambere ry’imiryango, abagore n’abana kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.
Mu gihe cy’imyaka itatu byitezwe ko aya mafaranga azafasha nibura imiryango 100.000 kugira ngo ibashe kwigobotora ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse azifashishwa mu bikorwa biteza imbere abatishoboye basanzwe bafashwa binyuze mu porogaramu zibagenewe. Byitezwe kandi ko azifashishwa mu kurushaho kwita ku barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye hamwe n’abaforomo n’abaganga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!