Ba rwiyemezamirimo 13 bageze mu cyiciro cya nyuma cya ‘BK Urumuri Initiative’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ukuboza 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo 13 bagomba gutoranywamo batanu bazahabwa inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali, bamaze kumenyekana ndetse bageza ku kanama nkemurampaka imiterere y’imishinga yabo n’uko yarushaho kubyara inyungu, iramutse itewe inkunga muri iyi gahunda izwi nka ‘BK Urumuri Initiative’.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu aba ba rwiyemezamirimo bamurikiye akanama nkemurampaka imishinga yabo n’uburyo ishobora kubyara yisumbuyeho, ikarushaho gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo mishya.

Mu ntangiriro z’iyi gahunda ibaye ku nshuro ya kabiri, ba rwiyemezamirimo 102 nibo batanze imishinga yabo, impuguke zitoranyamo 25 nyuma y’isesengura. Abo ba rwiyemezamirimo bari bamaze amezi atandatu bahugurwa n’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development. Abo nabo baje gutoranywamo 13 ari nabo bamuritse imishinga yabo.

Mu mahugurwa bahawe harimo uko bashobora kunoza imishinga yabo ikarushaho kubyara inyungu, gushaka amasoko, kumenya uko bakora ibaruramari n’ubundi bumenyi mu by’imari.

Abo nibo abakemurampaka bazatoranyamo ba rwiyemezamirimo batanu bagabanywa miliyoni 25Frw, zishobora no kwiyongera bitewe n’ibikenewe na ba nyir’imishinga, nk’uko byatangajwe na Banki ya Kigali.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali, Nshuti Thierry yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere abahanga imirimo bahereye ku bakiri urubyiruko.

Yagize ati “Ni igitekerezo cya Banki ya Kigali mu guteza imbere abantu bahanga imirimo, urubyiruko, abantu batekereza kure kugira ngo igihugu kizagere ku iterambere ryifuzwa binyuze mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.”

“Umwaka ushize twari twafashe abantu umunani bahawe izo nguzanyo, tubona banazishyura neza biradushimisha, turavuga tuti reka dufate n’abandi bantu bagaragaze imishinga yabo turebe uko imeze n’uburyo izunguka duhitemo iyo tuzongera tugaha inguzanyo, ni inguzanyo itishyura inyungu kugira ngo abo bantu nabo bakomeze kwiteza imbere.”

Yavuze ko ari uruhare iyi banki ya mbere mu Rwanda yifuje kugira mu kuzamura umunyarwanda ufite umushinga, ari nawe uvamo umukiliya wayo.

Abamuritse imishinga yabo barimo Eric Alles ufite uruganda Chocolate Point Ltd rukora shokola i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo.

Yabwiye abakemurampaka ati “Uruganda rwanjye rumaze igihe gisaga umwaka usaga ariko kugeza ubu tugenda twagura ibikorwa kuko natangiye nkora njyenyine ariko ubu maze kugira abakozi batatu bahoraho.”

Eric Alles yavuze ko aramutse atoranyijwe, yakwifuza guhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga kugira ngo abashe kugura ibikoresho no kongera umubare w’abakozi hagamijwe guhaza isoko.

Ibindi bigo byageze mu cyiciro cya nyuma ni House of Tayo, Josh Innovation, Beyond The Gorillas Experience, Zima Enterprise, SytleByJuan, Sanit Wings, Imagine We, Akeza Mutima, Sonia Mugabo Showroom, Rwa BambooBikes, San Company na Moshions.

Umuyobozi wa Inkomoko Entrepreneur Development, Niyonzima Nathalie yavuze ko abantu batanu bazatoranywa muri aba 13 hazagenderwa cyane ku bafite imishinga igaragaza uruhare mu gushyigikira gahunda ya leta yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

Abagize akanama nkemurampaka barimo Umuyobozi Mukuru w’ikigo Rwa Business Group, Ephraim Rwamwenge; Umukozi ushinzwe iby’inguzanyo muri Banki ya Kigali, Ndahiro Patrick; Umukozi mu ishami ry’ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Kalenzi Barnabas, Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Ndabaramiye Jimmy, na Cyusa Patrick
Ba rwiyemezamirimo 13 bazotoranywamo batanu bazafashwa muri gahunda ya BK Urumuri Inititative
Iri gare rikorwa mu migano ni iry'ikigo Rwa BambooBikes, nacyo cyageze mu cyiciro cya nyuma
Ubwo Eric Alles ufite uruganda Chocolate Point Ltd rukora shokola yagaragazaga uko ruzunguka
Mukagahima Marie Ange washinze uruganda Zima Entreprise rutunganya umusaruro w'ibihaza narwo rwakomeje mu cyiciro cya nyuma
Ndoricimpa Gabriel, we yatangije uruganda AKEZA MUTIMA LTD, rwenga inzoga mu bitoki
Nkurunziza Alex afite uruganda 'Rwa BambooBikes rukora amagare mu mugano
Nsabiye Jean Eudes we afite inzu y'imideli ya STYLEBYJUAN
Nzabonimpa Théodore yatangiye umushinga wo kubyaza umusaruro umubare wa ba mukerarugendo basura ibirunga, atangiza ubukerarugendo bushingiye ku muco abinyujije mu kigo yise 'Beyond Gorillas Experience’
Rugamba Matthew washinze inzu y’imideli ya ‘House of Tayo’, agaragaza umushinga we

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza