Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Celestin Rwabukumba, yavuze ko mu mezi atatu, Kanama, Nzeri n’Ukwakira, ku isoko habayeho ubwitabire budasanzwe bwo kugura impapuro mpeshamwenda, haba ku masosiyete akomeye ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Ati "Muri aya mezi atatu ashize isoko ryatweretse ibyo navuga ko ari nk’ibitangaza, ku isoko twabashije gukusanya amafaranga renga miliyari 130 Frw [...] hari miliyoni 80 Frw zagiye mu mpapuro mpeshamwenda za Leta, hari miliyoni 39 Frw zagiye muri BRD, hari izindi zagiye muri Sosiyete yitwa Mahwi Grain Millers zigera kuri miliyari 3 Frw icyiciro cya mbere."
Rwabukumba yavuze ko iyo sosiyete cyangwa Leta igiye kugurisha impapuro mpeshamwenda binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, biba bishoboka ko abashoramari, baba abantu ku giti cyabo cyangwa amasosiyete manini, bitabira kuzigura, ukabona amafaranga uba waragiye ushaka, cyangwa se ubwitabire ntibugere ku kigero gihagije ngo yose aboneke, yavuze ko kandi hari igihe n’ubwitabire bushobora kurenga hakaboneka menshi kurusha ayo waje ushaka ku isoko.
Ati "Bivuze rero ko abarimo baza bose barimo barakora cya kindi cya gatatu twavuze cyo kubona arenze ayo bifuzaga ku isoko [over subscription], bivuze rero ko abashoramari barimo babyitabira kandi ni isoko rya hano mu gihugu."
"Ubwo rero birimo biragenda biduha icyizere ko isoko rigenda rikura, ni n’ubwa mbere bibaye ku isoko ryacu, ko tugira ibicuruzwa bitatu bizira icyarimwe, mu mwaka umwe, noneho ibi ngibi byabaye muri aya mezi atatu, kandi ahanini biturutse ku masosiyete aje bwa mbere ku isoko."
Umuyobozi wa RSE kandi yavuze ko ubwitabire ku isoko ry’imari n’imigabane by’umwihariko mu kugura impapuro mpeshamwenda bukomeje kwiyongera, akavuga ko biterwa n’uko abantu batangiye gusobanukirwa ko amafaranga ashowe mu mpapuro mpeshamwenda abagarukira, kuko amasosiyete azigurisha aba ayobowe neza anacunzwe neza.
Impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera bashaka kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta cyangwa izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro mpeshamwenda.
Uguze izo mpapuro atanga amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umubare uba wagenwe, ubundi ya mafaranga agakoreshwa na nyir’ugucuruza impapuro mpeshamwenda, hanyuma wa wundi akajya abona inyungu bemeranyijweho uko umwaka utashye, kugeza imyaka y’agaciro k’izo mpapuro ishize agasubizwa igishoro cye n’inyungu aba yaragiye abona buri mwaka.
Abahanga mu by’ubukungu n’ishoramari bahamya ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye, hagomba kuba hari uburyo bwinshi yaba igihugu ubwacyo ndetse n’abikorera babasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere, butandukanye n’ubusanzwe bwo gufata inguzanyo muri banki. Bumwe muri ubwo ni ukuyoboka Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Umwihariko ku Isoko ry’u Rwanda
Ku nshuro ya mbere, ku isoko ry’u Rwanda hagezeho impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizei nka "Green bonds", za sosiyete itunganya amazi ya Prime Energy.
Izi mpapuro mpeshamwenda, Prime Energy yazishyize ku isoko ishaka agera kuri miliyari 9,5 Frw, gusa ubwitabire burenga ubwari bukenewe ibona agera kuri 9.580.000.000 Frw, bivuze ko ayarenze ku yari akenewe yasubijwe ba nyirayo, gusa bakaba bashobora kujya ku isoko rya kabiri.
Abashoramari bitabiriye kugura "Green bonds" za Prime Energy ku isoko rya mbere ryafunzwe ku wa 27 Ukwakira 2024, barimo RSSB yaguze izisatira kimwe cya kabiri cya zose, Agaciro Development Fund, MMI, RNIT Iterambere Fund, Banki ya Kigali, ndetse na bamwe mu bantu ku giti cyabo.
Ku wa 5 Ugushyingo 2024, ni bwo izo mpapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije za Prime Energy zatangiye gucuruzwa ku isoko rya kabiri. Bivuze ko abatarabonye amahirwe yo kuzigura ku isoko rya mbere, bashobora kuzigura ku isoko rya kabiri baziguriye abaziguze ku isoko rya mbere.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Prime Energy Plc, Cherno Gaye, yavuze ko impapuro mpeshamwenda za Prime Energy, zifite umwihariko w’uko inyungu ku mwaka yashyizwe ku rugero rwa 13,75% ku mwaka ku wishyuye mu Mafaranga y’u Rwanda, mu gihe ku wishyura mu madolari inyungu ari 9.5%.
Yavuze ko ari urugendo batangiye imyaka itatu ishize, bashaka uburyo babona amafaranga bashora mu bikorwa byabo, bagahitamo uburyo bugamije kurengera ibidukikije, "Kuko twizera ko kubungabunga ibidukikije n’ubuyobozi bwiza ari byo bizadufasha kugera ku hazaza heza."
Uyu muyobozi yashimangiye ko amafaranga bakuye muri izi mpapuro mpeshamwenda azabafasha mu kongera ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije mu byo bakora, ndetse no gukora indi mishinga.
Ati "Izi mpapuro mpeshamwenda ntabwo ari uburyo bwo kubona amafaranga gusa, ahubwo zigaragaza gukorera mu mucyo, kuba abarinzi b’ibidukikije, inyungu ifatika ku bashoramari bacu, ndetse n’uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda."
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yashimiye sosiyete by’umwihariko iz’abikorera zahisemo kuyoboka isoko ry’imari n’imigabane, by’umwihariko izazanye umwihariko wo kwita ku kurengera ibidukikije.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’abikorera, igakuraho inzitizi zose zigihari mu buryo bwo kubona amafaranga agamije gushorwa mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije, avuga ko hashyizweho na gahunda ya Leta igamije kubishyigikira yiswe "Finance and nature finance strategy".
Mu mafaranga Prime Energy yabonye binyuze mu mpapuro mpeshamwenda, angana na 79% azashorwa mu mushinga wo kubaka urundi rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara VI mu Karere ka Nyamagabe, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Megawatt 10.
Ni mu gihe andi azifashishwa mu bikorwa byo kwita ku zindi ngomero z’amashanyarazi zisanzweho nka Rukarara II, Mukungwa II, Gisenyi, na Gashashi.
Uru ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II rwo mu Karere ka Musanze, ni rwo runini muri enye iyo sosiyete ifite mu gihugu hose, kuko rutunganya Megawatt 3,6.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!