Amazon igiye kugura imigabane ya miliyari ebyiri z’amadorali muri Airtel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikomeye mu bucuruzi bukorerwa ku Ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amazon cyatangiye urugendo rukiganisha ku isoko ryagutse ry’u Buhinde, kinyuze mu kugura imigabane y’Ikigo cy’Itumanaho cya Bharti Airtel, kinafite ishami rikorera mu Rwanda.

Ibiganiro byo kugura imigabane ya Bharti Airtel ntibiragera kure, ariko abasesenguzi bavuga ko bigenze uko impande zombi zibyifuza, byazamura cyane ubukungu bw’ikoranabuhanga ry’u Buhinde.

Biteganyijwe ko ubwumvikane bw’ibi bigo bushobora gutuma imigabane ingana na 5% ya Bharti Airtel ijya mu maboko ya Amazon Inc. hashingiwe ku buryo isoko rihagaze muri iyi minsi.

Bharti Airtel iri ku mwanya wa gatatu mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Buhinde igaragaza guhangana gukomeye hagati yayo n’ikigo cya mbere cya Reliance Jio.

Abantu batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara babwiye Reuters ko uburyo Reliance Jio yakoresheje kugira ngo ibe iyoboye ibindi bigo by’itumanaho mu Buhinde na Bharti Airtel yabushobora.

Ku ikubitiro Amazon yari yifuje kugura imigabane iri hagati ya 8-10% ya Bharti Airtel. Gusa ngo kuko ibiganiro bikiri mu itangira […] bishoboka ko n’amasezerano yahinduka cyangwa agaseswa.

Amazon iteganya ko yahita ireba ubundi buryo bujyanye no guhererekanya amafaranga bwazajya bufasha abakiliya ba Bharti Airtel kubona ibicuruzwa byayo bibahendukiye.

Umuvugizi wa Amazon yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru, kuko ikigo ahagarariye kitatangaza amakuru ajyanye n’ibyo bazakora cyangwa batazakora mu gihe kiri imbere.

Gusa itangazo ryasohowe na Bharti Airtel rivuga ko isanzwe ikorana n’ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye bishaka kugeza ibicuruzwa byabyo na serivisi bitanga ku bakiliya.

Imigabane ya Bharti Airtel ku isoko ry’imari n’imigabane, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2020 yazamutseho 6% nyuma yo gutangazwa kw’amakuru y’ibiganiro hagati yayo na Amazon.

Mu byumweru bitandatu bishize ikigo cya Jio gihanganye na Bharti cyabonye miliyari 10 z’amadorali kiyakuye mu bashoramari barimo na Facebook.

Alphabet Inc ya Google na yo iri gushaka uburyo bwo gushora imari muri Vodafone Idea ya kabiri mu Buhinde mu gutanga serivisi z’itumanaho.

Amazon iri kwirukira ku isoko ry’ikoranabuhanga mu Buhinde bitewe no kuba riri kwaguka cyane kuko umubare w’abatuye iki gihugu uri kwiyongera, ukaba ugeze kuri miliyari 1,3.

Amazon iteganya gushora miliyari 6,5 z’amadorali mu bikorwa byo gucururiza kuri internet, ndetse ngo ikaba izoroherwa no gukoresha internet ya Bharti ku giciro gito mu gihe ibigo byombi bizaba byemeranyije amasezerano byifuza.

Mu Ukuboza 2017 nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA. Amasezerano y’ubugure yasinyiwe i New Delhi mu Buhinde, yahaye Airtel Rwanda kwegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda.

Bharti Airtel ni ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho gifite abakiliya barenga miliyoni 403 mu bihugu 18 bya Afurika na Aziya gikoreramo.

Amazon igiye kugura imigabane ya miliyari ebyiri z’amadorali muri Bharti Airtel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .