00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe mashya y’ishoramari afunguye ku Banyarwanda muri Botswana

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 May 2022 saa 03:50
Yasuwe :

Ku batazi neza Botswana, iki gihugu giherereye mu Majyepfo ya Afurika. Kimwe n’u Rwanda ntigikora ku nyanja cyangwa icyambu icyo aricyo cyose ariko kibitse amahirwe y’ishoramari buri Munyarwanda wese yakwifuza kubyaza umusaruro.

Iki gihugu gihana imbibi n’ibihugu nka Namibia, Afurika y’Epfo na Zimbabwe ntigifite ubuso bunini cyane kuko bungana na kilometerokare 528,000. Bivuze ko kiruta gato u Bufaransa ariko kikaba gito kuri Texas imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihugu kimaze kumenyekana cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo cyane ko 38% by’ubuso bwacyo bubarizwaho pariki zitandukanye.

Ibarura ry’abaturage ryakozwe muri iki gihugu rigaragaza ko gituwe n’abarenga gato miliyoni ebyiri kandi n’abo batuye mu buryo butagaranye cyane ko 70% bya Botswana bigizwe n’Ubutayu bwa Kalahari. Abaturage benshi biganje mu gice cy’Uburasirazuba.

Iki gihugu kiri gutera imbere cyane muri Afurika mu gihe cy’Ubukoloni cyitwaga Bechuanaland, kikaba kamwe mu duce twagenzurwa n’Abongereza. Mu 1966 ubwo cyabonaga ubwigenge cyahise gihindura izina cyitwa Botswana ndetse kigirwa Repubulika yigenga.

Botswana ifatwa nka kimwe mu bihugu byubahiriza Demokarasi ku Mugabane wa Afurika kuko kuva yabona ubwigenge, amatora y’umukuru w’igihugu yagiye aba mu mahoro ndetse ubutegetsi bugahererekanwa mu ituze.

Iki gihugu gituwe n’amoko atandukanye, arimo Aba-Tswana ari nabo bagize umubare munini kuko bangana na 80% by’abaturage bose, hagakurikirana ubundi bwoko nk’Aba-Basarwa, Aba-Basubiya, Aba-Bayei n’Aba-Hambukushu. Kimwe na Afurika y’Epfo, iki gihugu kandi gituwe n’abazungu bahavukiye barahakurira ku buryo bafatwa nk’abenegihugu.

Ihagaze neza mu bukungu

Mu 1996 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge cyari kimwe mu bibarizwamo ubukene buri hejuru ku Mugabane wa Afurika. Ariko kugeza ubu Botswana ni kimwe mu bihugu 12 ku Isi biza imbere mu cyiciro cy’ibifite ubukungu buciriritse. Iki cyiciro ni nacyo kibarizwamo ibihugu nka Algeria, Angola, Botswana, Brazil, u Bushinwa, Gabon, Libya, Mauritius, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo na Tunisia.

Umusaruro mbumbe wa Botswana ungana na miliyari 18,3$ (arenga miliyari 18.639 Frw), ibintu bituma nibura buri mwaka umuturage yinjiza 7 831$, bivuze ko bafite ubushobozi buri hejuru mu bijyanye no kugura ibicuruzwa na serivisi biba biri ku isoko.

Ikindi gikomeye kuri iki gihugu ni uko amafaranga yacyo azwi nka ‘Botswana pula (BWP)’ afite agaciro kari hejuru, urugero nk’iyo uvunjishije 100$ uhabwa 1210BWP.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko n’imibereho y’abaturage ba Botswana igenda irushaho kuba myiza. Kuva mu 2002 kugeza mu 2016 umubare w’abaturage batungwa n’amafaranga ari munsi ya 1.90$ wavuye kuri 29,8% by’abaturage bose ugera kuri 16,1%.

Abahanga mu bukungu bagaragaza ko uku kubasha kugabanya vuba ikigero cy’ubukene muri Botswana, iki gihugu kibikesha kuba cyarateje imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo ndetse kikagerageza kugabanya ikigero cy’ubusumbane hagati y’abakire n’abakene.

Kuzamuka k’ubukungu bwa Botswana kandi ibikesha amabuye y’agaciro kuko kiri muri bike bya Afurika bikize ku Diamond na Zahabu.

Mu 2020, Botswana yohereje mu mahanga ibiciruzwa bifite agaciro ka miliyari 4,58$, ibintu byatumye iki gihugu kiza ku mwanya wa 114 ku Isi mu byohereje mu mahanga ibiciruzwa bifite agaciro kari hejuru.

Mu by’ibanze Botswana yohereje mu mahanga harimo Diamonds zifite agaciro ka miliyari 4$, Zahabu ifite agaciro ka miliyoni 87,2$, carbonates ifite agaciro ka miliyoni 40,1$. Ibyinshi muri ibi bicuruzwa yabyohereje mu Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Afurika y’Epfo na Singapore.

Botswana ni kimwe mu bihugu bicukura Diamant nyinshi ku Isi

Amahirwe ku bashoramari b’Abanyarwanda

Mu bihe bya COVID-19 Botswana ifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahuye n’ibibazo by’ubukungu bikomeye kuko iyi mirimo itari ikibasha gukorwa neza nk’uko bisanzwe ndetse n’uburyo bwo kuyageza ku isoko bwarajemo imbogamizi zitandukanye.

Ibi byatumye iki gihugu gifata gahunda yo kugerageza gushaka izindi nzego z’ubukungu gishobora guteza imbere kugira ngo zunganire urw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ku ikubitiro cyashyize imbaraga mu buhinzi n’ubukerarugendo.

Mu guteza imbere izi nzego abikorera bo muri Botswana bamaze iminsi bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye bagamije kurebera hamwe ishoramari bafatanyamo na bagenzi babo bo muri ibyo bihugu.

Muri Mata 2022 itsinda ry’aba bashoramari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Lemogang Kwape ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebire ryari mu Rwanda ku mpamvu nk’izo.

Iki gihe Lemogang Kwape yavuze ko abashoramari b’Abanyarwanda bafite amahirwe muri Botswana.

Ati “Turabizi ko mu Rwanda mwateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi, muri Botswana dufite ibicuruzwa byinshi dukura mu mahanga, ku bw’ibyo turi gushaka kuza tugafatanya na bagenzi bacu ndetse tukungurana ubumenyi mu kugabanya ibikomoka ku buhinzi dukura mu mahanga ariko tukagira n’ibyo twoherezayo.”

Ubukerarugendo ngo nabwo buri mu byo ibihugu byombi byafatanyamo.

Ati “Mufite urwego rw’ubukerarugendo ruteye imbere mu Rwanda ari nako bimeze muri Botswana, mureke turebe uko twabihuriza hamwe kugira ngo ba mukerarugendo baturutse kure basura Afurika babisurire hamwe, ibi byatuma wenda habaho ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi kugira ngo abaturage bacu babashe kugenderanirana.”

Uru ruzinduko rwasize Botswana n’u Rwanda bisinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu nzego zirimo ubukungu n’ishoramari.

Impande zombi kandi zasinyanye amasezerano arimo ay’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga; umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza.

Ibi byose bihesha amahirwe abashoramari b’Abanyarwanda kuba bakwinjira ku isoko ry’iki gihugu bagatangira kuribyaza umusaruro.

Iki gihugu cyashyizeho ingamba zitandukanye mu gukurura ishoramari mpuzamahanga, kugeza ubu inganda zitunganya ibintu bitandukanye, ibigo by’imari n’iby’ikoranabuhanga bicibwa umusoro ku nyungu wa 15%, mu gihe ibigo biri mu zindi nzego zo byo byakwa uwa 22%, umusore ku nyongeragaciro wo uri ku kigero cya 12%.

Bitewe n’ibiganiro, umushoramari mpuzamahanga winjiye muri iki gihugu ashobora guhabwa imyaka iri hagati ya 5-10 adatanga imisoro. Igihe uwashoye imari akora ibikorwa by’ibanze bifasha abaturage ntacibwa umusoro ku byibanze byifashishwa mu byo akora (raw materials) akura mu bihugu by’amahanga. Ibi kandi ni nako bimeze ku mashini zikurwa mu mahanga ngo zifashishwe muri izo nganda.

Umushoramari kandi yungukira mu kuba Botswana ifitanye amasezerano mu by’ubucuruzi na Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Suede, ibirwa bya Maurice, u Buhinde n’u Burusiya abuze gusoresha kabiri ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri ibi bihugu.

Nubwo Botswana ubwayo idafite abaturage benshi, kuba Umunyarwanda yashora imari muri icyo gihugu bimuhereza amahirwe yo kugeza ibicuruzwa mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) byose hamwe bifite abaturage barenga miliyoni 300.

Leta ya Botswana yatangaje ko yiteguye gufasha Abanyarwanda bashaka kuhashora imari
Gaborone ni Umujyi urimo amahirwe y'ishoramari kandi udatuwe cyane
Botswana iri mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika biri gutera imbere byihuse
Hamwe mu ho Abanyarwanda bashobora gushora imari muri Botswana ni mu bukerarugendo
Abashoramari b'abanyamahanga baroroherezwa muri Botswana
Iki gihugu gifite ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .