00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera bo mu Rwanda bagiranye ibiganiro ku bucuruzi n’ishoramari n’abo mu Misiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 May 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Itsinda ry’abashoramari barenga 80 bo mu Rwanda bari mu Misiri [Egypt] aho bahuriye mu biganiro na bagenzi babo 300 bo muri icyo gihugu ngo barebere hamwe amahirwe y’ishoramari ahari hagati y’impande zombi, babe barushaho kuyabyaza umusaruro.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022, byitabirwa na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bafakulera, Umuyobozi warwo, Steven Ruzibiza ndetse n’ubuyobozi ku ruhande rw’abikorera muri Misiri, burangajwe imbere na Dr Sheref El Gabaly.

Inama ya ’Rwanda-Egypt Business Forum’ iri kubera i Cairo mu Misiri, yanitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego za leta ya Misiri ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri, Alfred Gakuba Kalisa.

Ubukungu bwa Misiri buri mu buhagaze neza muri Afurika kandi iki gihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda kuko nko mu 2020, ibyo u Rwanda rwohereje mu Misiri byari bifite agaciro k’ibihumbi $714.

Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rwohereje mu Misiri icyayi gifite agaciro k’ibihumbi $645 [ni ukuvuga ari hejuru ya 80% ry’ibyoherejweyo byose]. Ibindi byoherejweyo birimo ikawa n’ibindi.

Muri rusange imibare ya Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko nibura buri mwaka u Rwanda rwohereza mu Misiri ibicuruzwa bifite agaciro miliyoni 30$ mu gihe iki gihugu cyo cyohereza mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 64$.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, butangaza ko iyi gahunda y’ibiganiro hagati y’abashoramari n’abacuruzi b’impande zombi irafasha mu kwagura ubu bucuruzi.

Biteganyijwe kandi ko hazasinywa amasezerano hagati ya PSF n’Urwego rw’Abikorera mu Misiri [Egyptian Federation of Industries] kandi yitezweho gufasha mu koroshya no kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yagaragarije abanya-Misiri ko u Rwanda ari igihugu bakwiye gushoramo imari kuko gifite umutekano kandi cyorohereza abashaka gushora imari.

Ati “Nizeye ko iyi nama atari urubuga rwiza rwo kumenyana no kuganira gusa ahubwo ni inzira nziza y’abacuruzi bacu bo mu Rwanda mu kwagura umubano n’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Misiri.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri Alfred Kalisa yasabye abashoramari b’ibihugu byombi kubyaza umusaruro umubano ibigugu byombi bifitanye ndetse n’isoko rusange ry’Afurika ibi bihugu bihuriyeho.

Muri Werurwe 2022, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, ahura na mugenzi we, Abdel Fattah Al-Sisi, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Muri rusange amasezerano yasinywe ni ay’ubutwererane mu bijyanye na gahunda zo guteza imbere urubyiruko, siporo, no guhugura abadipolomate.

Umuyobozi wa PSF, Steven Ruzibiza ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yavuze ko abikorera bo mu Rwanda n'abo mu Misiri bagiye kurushaho gukorana bya hafi
Abikorera bo mu Rwanda bahuye na bagenzi babo bo mu Misiri
Abayobozi b'impande zombi bagiranye ibiganiro byihariye nyuma y'ibiganiro rusange byahuje abashoramari b'u Rwanda na Misiri
Abashoramari barenga 300 bo mu Misiri bitabiriye ibi biganiro
Abashoramari bo mu Rwanda bagera kuri 80 bari mu Misiri aho bagiye kureba amahirwe y'ishoramari ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .