Iri sezerano yaritangiye mu biganiro byahuje abikorera bize n’ababaye mu Bushinwa ndetse n’abikorera b’Abashinwa byabereye mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024.
Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abashoramari b’Abanyarwanda bize n’ababaye mu Bushinwa, RCAO (Rwanda China Alumni Organization) na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, byaranzwe no kumurika ibikorwa ndetse n’ibiganiro hagati y’impande zombi.
Mu bigo byamurikiye ibikorwa byabyo muri iki gikorwa harimo Hamubere Ltd. cyashinzwe na Ukwigize Jean de Dieu, gitanga serivisi yo guhuza abacuruzi n’abakiriya cyifashishije urubuga rwacyo rwa interineti.
Nyuma yo kuganira na bagenzi be b’abashoramari n’abayobozi barimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, Ukwigize yasobanuriye IGIHE ko we na bagenzi be basabye uyu mudipolomate ko bagira mu Bushinwa ahantu bahoraho bamurikira serivisi n’ibicuruzwa byabo kandi ngo yabibemereye.
Ku biganiro yagiranye na bagenzi be, Ukwigize yagize ati “Niba twari ibigo nka 60, byibuze nka 40 twamaze kuvugana. Tugiye gutangira imikoranire ku buryo ibikorwa byabo bitangira kugaragara kuri murandasi yacu. Ikindi niba byamaze kugeraho, ba bandi tuhabera bagiye kubona ibyo bikorwa byabo binyuze kuri murandasi yacu. Kuba ubwabyo twamenyanye ni ikintu gikomeye cyane.”
Akamaro k’ibi biganiro kashimangiwe na Perezida wa RCAO, Higaniro Théoneste, yagaragaje ko bigiye koroshya akazi kabo kandi gatange umusaruro kurushaho kuko abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa bamaze kumenyana.
Higaniro yagize ati “Iki gikorwa ni ingenzi ku baturage b’ibi bihugu byombi. Ikindi kandi mu bijyanye n’ishoramari, urabizi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, cyorohereza abashoramari. Hari ahantu henshi twakorana n’u Bushinwa, tukarenga imipaka. Ibigo byacu ni bito, iyo bihuje imbaraga n’iby’u Bushinwa, twakwagurira isoko no mu karere.”
Ambasaderi Wang yashimye ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa, asobanura ko bugamije kugirira akamaro buri ruhande.
Yibukije ko Perezida Paul Kagame na Xi Jinping muri Nzeri 2024 bahuriye i Beijing, baganira ku zindi nzego impande zombi zafatanya mu guteza imbere zirimo ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye buri kongera imbaraga.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko ibiganiro by’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa byongera amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kandi ko bigomba gutanga umusaruro ufatika, bigatanga umusanzu mu iterambere ry’ishoramari n’abaturage muri rusange.
Umusanzu mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi
Guverinoma y’u Rwanda ifite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahura n’uw’ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Isabwa miliyari 1,5$ y’amadolari ya Amerika kugira ngo iwushyire mu bikorwa, Tanzania yo igasabwa miliyari 2,5$ bitewe n’uko ari yo izubaka igice kirekire.
Mu kiganiro Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 10 Nzeri 2024, umujyanama wayo ushinzwe ubukungu, Gao Zhiqiang, yabajijwe niba igihugu cyabo kidashobora gufasha u Rwanda muri uyu mushinga, asubiza ko uhenze bitewe n’imiterere y’u Rwanda.
Zhiqiang yagize ati “Ni umushinga mugari cyane; ni ikintu kinini ku bihugu bidakora ku nyanja nk’u Rwanda. Bisaba ibintu byinshi ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa aha mu Rwanda bitewe by’umwihariko n’imiterere y’igihugu ndetse byatwara amafaranga menshi cyane kugira ngo wubake umuhanda wa gari ya moshi uvuye mu bindi bice kugera mu Rwanda ndetse n’imbere mu gihugu ubwaho.”
Kimenyi yavuze ko “nta kidashoboka”, agaragaza ko mu gihe ibihugu biganira ku kongerera imbaraga ubufatanye, bikwiye kuzirikana uko byashyira mu bikorwa umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.
Yagaragaje ko abikorera biteguye gutanga umusanzu wabo n’iyo waba “idolari rimwe” kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa, ishoramari rihuza ibihugu byombi ryorohe kurushaho.
Yagize ati “Uvuze ngo ikintu kirahenze, uba ugiye ku ruhande rumwe. Ibi biganiro rero mwabonye aha ngaha, ibi bigo mureba aha ngaha noneho ni byo bigiye kujya muri icyo gikorwa, ntibyongere kuba gusa ngo ‘Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma y’u Bushinwa bagiye gusinyana amasezerano’, bahite bajya kubaka.”
Kimenyi yakomeje agira ati “Twebwe nk’abacuruzi bo mu Rwanda ni twebwe tuzatwara ibintu kuri iyo gari ya moshi, abacuruzi hano bo mu Bushinwa ni bo bazatwoherereza ibyo bicuruzwa. None se niba ari imbogamizi itubuza, kuki tutakwicara hamwe ngo tubikorere hamwe? Ibyo ni byo twasobanuriye abayobozi bo mu Bushinwa ko bakwiye kureba ukundi, bakagendera kuri icyo kintu cy’ubudasa bw’Abanyarwanda n’ubunararibonye bw’Abashinwa.”
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53. Muri Nzeri 2024, ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda ryari rimaze kugera ku gaciro ka miliyari 1,2 y’amadolari. Abanyarwanda na bo bagurisha mu Bushinwa ibicuruzwa bitandukanye birimo ikawa n’icyayi, ugereranyije no mu 2022, agaciro k’ibyo Abashinwa baguze mu Rwanda mu 2023 kiyongereyeho 86%.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!