00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari bo muri Sudani bahize kwagura ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 May 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Abashoramari bo muri Sudani biyemeje kurushaho gufatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda, mu kwagura ibikorwa byabo no guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi, ubwo bahuriraga mu rugo rwa Chargé d’affaires wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa.

Muri uyu musangiro witabiriwe n’abashoramari batandukanye, Mohamed Ali Abuelgasim uyobora ikigo Silverback Investment Group wavuze mu izina rya bagenzi be bo muri Sudani, yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi akwiriye kubyazwa musaruro.

Uyu mugabo uri kubaka mu Rwanda uruganda rukora ibirahure byo kubaka yagize ati “ Igihe cyo kurabagirana ku mugabane wa Afurika ni iki. Mbere abantu babaga bifuza kujya gushora imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, ibihugu byo mu Barabu n’ahandi . Twese dufiteyo abavandimwe muri ibyo bihugu nyamara kuri ubu ubuzima ntabwo bwifashe neza.”

Yakomeje agira ati “Hari abo njya mvugana nabo bari muri Amerika nkababwira ubuzima mbayeho aha mu Rwanda, bagakeka ko ndi kubeshya. Mbabwira ko aha hantu dufite ikirere cyiza, abantu bafite urugwiro kandi barakora. Imikorere y’u Rwanda ni intangarugero. Ntabwo bigoye kumenyekanisha iki gihugu kuko agaciro kacyo karigaragaraza, nicyo cyatumye tuza aha.”

Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri ushinzwe politiki n’ububanyi n’amahanga mu muryango Pan African Movement Rwanda, akaba na rwiyemezamirimo, yagaragaje ko hari byinshi bikwiriye guhuza abashoramari bo muri Sudani n’abo mu Rwanda.

Ati “Tuzasinya amasezerano, tugire imigabane mu bigo byacu n’ibindi kuko igihugu cyacu gitanga amahirwe. Ntabwo aya mahirwe ari ibintu twapfusha ubusa gutya gusa.”

Shyaka yavuze ko igituma u Rwanda ruba igihugu cyishimirwa n’amahanga, ari ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu za bose, kandi bwifuza ko Afurika iba umugabane wiyubashye.

Amb Khalid Musa Dafalla Musa yashimye umubano mwiza uri hagati ya Sudani n’u Rwanda, by’umwihariko umutekano n’ubufasha abashoramari bo muri icyo gihugu bahabwa.

Yavuze ko mu Rwanda hari abashoramari bo muri Sudani mu nzego nk’ubuhinzi, ubwubatsi, ingufu, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.

Dafalla umaze amezi abiri mu Rwanda, yagaragaje ko kuba u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu butera imbere ku muvuduko mwinshi, ari amahirwe akomeye ku bashaka kuhashora imari.

Yagize ati “Hari amahirwe menshi y’ishoramari ku Rwanda. Ubukungu bwarwo buzamuka ku muvuduko udasanzwe, ibiciro biri kugenda bigabanyuka n’ivunjisha riri kugenda neza. Hari inyoroshyo nyinshi u Rwanda rwagiye rushyiraho zafasha abashoramari bacu.”

Yavuze ko no ku bashoramari b’abanyarwanda ashaka kujya gushora muri Sudani, amahirwe ahari mu gihe intambara iri muri icyo gihugu izaba irangiye.

Ati “Sudani turi igihugu cya gatandatu muri Afurika mu kugira umusaruro mbumbe w’ubukungu munini. Ni igihugu cya gatatu kinini aho dufite ubutaka burenze kilometero kare miliyoni. Dufite umutungo kamere mwinshi utarabyazwa umusaruro nk’ubutaka buhinga n’ibindi. Dufite abaturage miliyoni 45.”

Yavuze ko kandi Sudani ari igihugu gifite abakozi bafite ubumenyi bugezweho mu nzego nyinshi ku buryo abikorera bashaka kuhashora imari, bakoroherwa no kubona abakozi bashoboye.

Ati “Sudani byanze bikunze izagaruka mu nzira nziza vuba. Turi guharurira inzira abikorera mu bihugu byacu byombi ku buryo bafatanya. Hari amahirwe menshi yo gukorera hamwe.”

Abdoul Karim Icyihubuye, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, yavuze ko Sudani ari igihugu cyiza nubwo kuri ubu kirimo intambara, ashimangira ko hari icyizere ko izarangira vuba ibintu bikongera kugenda neza.

Ati “Twizeye ko iyi ntambara izarangira vuba ku buryo ubucuruzi hagati y’ Rwanda na Sudani busubira uko bwahoze. Dufite byinshi byo kohereza mri icyo gihugu kandi nabo bafite byinshi twazana aha.”

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko wo hejuru, ndetse imibare ya Banki Nkuru igaragaza ko uyu mwaka buziyongera ku kigero cya 6.6%, ari nabyo bikomeje gukurura abashoramari.

Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye ishoramari ry’abanyamahanga rifite agaciro ka miliyari $2.4, bivuze ubwiyongere bwa 50% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Urwego w’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, ishoramari rishya rizaha akazi abantu basaga 40 000.

Abashoramari b'abanyarwanda bari bitabiriye iyi gahunda
Chargé d'affaires wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa ubwo yaganiraga n'abashoramari benshi
Abashoramari ku mpande zombi babonye umwanya wo kuganira no kumenyana
Abashoramari bo mu Rwanda no muri Sudani biyemeje gukomeza gufatanya
Michael Shyaka Nyarwaya aganira n'umwe mu ashoramari bo muri Sudani
Abashoramari b'Abanyarwanda baganira na bagenzi babo bo muri Sudani
Chargé d'affaires wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa yavuze ko abashoramari bo muri Sudani bafite amahirwe menshi mu Rwanda
Hatanzwe ibitekerezo bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y'abashoramari bo mu bihugu byombi
Umushoramari wo muri Sudani ufite gahunda yo kubaka ishuri ryigisha ibya siporo mu Rwanda
Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri ushinzwe politiki n’ububanyi n’amahanga mu muryango Pan African Movement Rwanda, akaba na rwiyemezamirimo, yagaragaje ko hari byinshi bikwiriye guhuza abashoramari bo muri Sudani n’abo mu Rwanda
Safwa Abdoun, umwe mu bashoramari bo muri Sudani bakorera mu Rwanda
Mohamed Ali Abuelgasim yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe menshi y'ishoramari akwiriye kubyazwa umusaruro
Abdoul Karim Icyihubuye, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, yavuze ko Sudani ari igihugu cyiza nubwo kuri ubu kirimo intambara, ashimangira ko hari icyizere ko izarangira vuba ibintu bikongera kugenda neza
Ambasaderi Dafallaaganira n'abashoramari b'abanyarwanda
Abdoul Karim Icyihubuye, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudani, aganira n'umwe mu bashoramari bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .