00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari bo mu Rwanda na Slovakia beretswe amahirwe y’ishoramari ari mu bihugu byombi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 May 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Abashoramari bo mu Rwanda n’abaturuka muri Slovakia beretswe amahirwe y’ishoramari ari mu bihugu byombi, bashobora kubyaza umusaruro bikongera imikoranire.

Ni mu nama y’ubucuruzi yahuje ibi bihugu byombi yateguwe mu rwego rwo kugaragaza amahirwe ahari ku mpande zombi, ashobora kubyazwa umusaruro ku bashoramari.

Aya mahirwe azanyura mu bufatanye buri hagati y’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), n’Ikigo cya Slovakia gishinzwe Iterambere n’Ubucuruzi (SARIO), agamije kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Muri ubu bufatanye hazashyirwaho ihuriro rihuza abayobozi b’ibigo byombi n’abashoramari kugira ngo bakorane mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, nko mu bijyane n’inganda zitanga amashanyarazi, gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi.

Ubundi bufatanye buzibandwaho ni mu rwego rw’ubuhinzi cyane ku bugezweho no mu ikoranabuhanga.

Muri iyi nama kandi buri gihugu cyabonye umwanya wo kugaragaza ibyiza byakurura abashoramari. U Rwanda rweretse abashoramari bo muri Slovakia ko iki ari igihugu cyorohereza abashaka gukora ubucuruzi kuko mu masaha atandatu gusa iyo wandikishije ibikorwa byawe uba wemerewe gukora.

Banagaragaje kandi ko u Rwanda rumaze kuba isoko ry’ishoramari muri Afurika kandi ko umutekano waho watuma ishoramari ryawe ritengamara.

Slovakia yo yeretse u Rwanda ko gushora imari mu gihugu cyabo byabazanira inyungu kuko iki gihugu kiri mu Muryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU), bikaba byarufasha kwagura imikoranire kuri uyu mugabane.

Banagaragaje kandi ko ubukungu bw’iki gihugu buzamuka ku muvuduko wo hejuru byafasha abashoramari gutera imbere.

U Rwanda rusanzwe rwohereza ibintu muri Slovakia birimo ikawa, icyayi, ibikoresho by’ubugeni n’ibindi. Mu 2019 rwohereje ibintu bifite agaciro ka 702.53 $.

Sayinzoga Diane, Umukozi wa RDB, yavuze ko ibihugu byombi biri kuganira ku mahirwe ahari kandi bizeye ko biri butange umusaruro.

Ati “Uyu munsi twakiriye abashoramari baturutse muri Slovakia, amahirwe twabagaragarije ni nko mu buzima hari n’abashishikajwe no mu burezi n’ingufu, ni ibyo ahanini bifuzaga mu Rwanda.”

“Ku rundi ruhande natwe hari ibyo dufite bakeneye cyane ibikomoka ku buhinzi nk’ikawa n’icyayi. Natwe dushobora kuba twabihacuruza. Ubu abacuruzi bo mu Rwanda na Slovakia barimo kuganira twizeye ko biri butange umusaruro.”

Uhagarariye itsinda ry’abavuye muri Slovakia, Daniel Ondrus, yavuze ko baganiriye na RDB muri Expo iheruka kubera Dubai bakabona hari amahirwe menshi mu Rwanda, bituma bazana abashoramari kandi bizeye ko biratanga umusaruro.

Ati “Twazanye abashoramari 18 bari kuganira n’abo mu Rwanda, twizeye ko ibiganiro biri butange umusaruro tukabona ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Abashoramari bavuze ko biteguye kuba batangira gukorana kuko ibihugu byombi bitanga amahirwe y’ishoramari, bizeye ko byakagura ubucuruzi bwabo.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Gorilla’s Coffee, Vuningoma Brian, yavuze ko ikawa yabo imaze kugera mu bihugu bitandukanye kandi ikunzwe kuba bahuye n’aba bishobora kuba irembo ryayigeza no muri iki gihugu.

Ati “Twizeye ko muri iyi nama turi bumenyane n’abashoramari ku buryo ikawa yacu naho yagerayo bakayinywa, bikaba byatwongerera ibihugu tuyoherezamo kuko ubu ni 26.”

Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael, yavuze ko nk’ikigo gitwara ibintu bafasha aba bashoramari kuvana no kugeza ibicuruzwa byabo mu kindi gihugu.

Ati “Hano turi kureba abafatanyabikorwa twakorana ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ikindi njye nkora mubyo gutwara ibintu aba ntibazana cyangwa ngo bakure ibintu mu gihugu badafite ubitwara. Turi kureba uko twazajya tubibatwaza kuko hari abafitanye amasezerano na MINAGRI, MINADEF n’abandi twakorana.”

Umukozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri VRM yo muri Slovakia, Eduard Cristea, yavuze ko ikigo cyabo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga u Rwanda rushobora gukenera haba mu gisirikare n’izindi nzego.

U Rwanda na Slovakia kandi biri kwitegura gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi azorohereza abashoramari ku mpande zombi gukora neza.

Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael, aganira na mugenzi we wo muri Slovakia
Uhagarariye itsinda ry’abavuye muri Slovakia, Daniel Ondrus, yavuze ko baganiriye na RDB muri Expo iheruka kubera Dubai bakabona hari amahirwe menshi mu Rwanda, bituma bazana abashoramari kandi bizeye ko biratanga umusaruro.
Muri Slovakia haturutse abashoramari 18 baje kureba amahirwe ari mu Rwanda
Iyi nama yitezweho kuzamura imikoranire hagati y'abashoramari b'ibihugu byombi
Abashoramari bo mu Rwanda bavuze ko banejejwe no guhura na bagenzi babo bo muri Slovakia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .