Abashoramari beretswe amahirwe ahishe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda batabyaza umusaruro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abikorera mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amahirwe aririmo kugira ngo rurusheho gutera imbere, rugirire abarukoramo akamaro n’ubukungu bw’igihugu burusheho kwiyongera.

Ubuhinzi n’ubworozi ni imwe mu nkingi za mwamba zibumbatiye iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’ubw’abagituye kuko uretse kuba rwihariye hafi 30% by’umusaruro mbumbe, 70% by’Abanyarwanda bari mu myaka yo gukora nirwo bakuramo amaramuko.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Ukwakira 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’inzego za Leta zifite mu nshingano urwego rw’ubuhinzi rwaganiriye n’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, berekwa amahirwe arurimo, banaganira ku mbogamizi n’ingamba zazifatirwa.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Agateganyo wa RDB, Louise Kanyonga, yavuze ko mu nshingano icyo kigo gifite harimo gufasha abashoramari kubona amahirwe abafasha kongera ishoramari n’umusaruro bashora mu mahanga.

Yagarutse ku ngamba n’imishinga Leta igenda ishyiraho igamije gufasha iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’abarukoramo zirimo nk’umushinga wa miliyoni 200$ wo kuhira imyaka watangijwe i Gabiro muri Werurwe uyu mwaka.

Yakomeje agira ati “Ikindi Guverinoma yatangije ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’ umushinga w’ubwishingizi mu buhinzi ugamije kugabanya igihombo abashoramari mu buhinzi bagira bitewe n’ibiza, udukoko n’indwara byibasira imyaka n’amatungo.”

Mu rwego rw’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga yavuze ko Guverinoma yagiye igenera ubutaka abashoramari bifuza kubushoramo imari nk’i Gishari na Nyacyonga kandi ko n’ubu yiteguye gutanga ubundi ku bashoramari babyifuza.

Hari kandi amasezerano RwandAir iheruka kugirana n’Ikigo cy’Abongereza ‘Magma Aviation’ arimo n’uburyo bwo gufasha abashoramari kugeza ibicuruzwa byabo ku Kibuga cy’Indege cya Liège.

Aya mahirwe yiyongera ku kuba RwandAir yaragabanyije amafaranga yishyuzwaga imitwaro y’umusaruro ukomoka ku buhinzi akavanwa ku madolari 2$ agashyirwa kuri 0.9$ ku kilo.

Ati “Sinshidikanya ko benshi muri mwe mwabonye kandi mukibona inkunga ya Leta binyuze mu kigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund). Iki kigega u Rwanda rwagishyizemo miliyari zisaga 2Frw (mu gihe Banki yo mu Budage KFW yashoyemo miliyoni 8.5 z’amayero (hafi miliyari 8.6 Frw), cyunganira abajyana umusaruro mu mahanga.”

Uretse ibyo kandi hari no gufasha abashoramari kubona inguzanyo mu buryo bworoshye zifashishwa mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu Kigo cy’Igihugu giharanira kugeza Serivisi z’imari ku baturage, Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na Unguka Bank & Umutanguha Finance Company n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abo bashoramari bakwiye no kubyaza inyungu amahirwe ari mu kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Yavuze ko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hakenewe ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera kandi ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi izakomeza gukorana n’urugaga rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu gukuraho imbogamizi zigaragara muri urwo rwego.

Ati “Guhura n’abikorera nk’uko bitanga umusaruro kuko birushaho gutanga icyizere hagati y’inzego za Leta n’abikorera bigatuma ishoramari rikorwa mu buhinzi ryiyongera n’ibibazo birimo bigakemuka.”

Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gérard, yavuze ko inama nk’iyi ibaye ku nshuro ya kabiri kandi hari imwe mu myanzuro yafatiwe mu yabanje yatangiye gushyirwa mu bikorwa irimo nko gutangiza ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi nama yahuje abikorera mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda barenga 130.

RDB igaragaza ko mu 2018/19 handitswe imishinga y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashowemo asaga miliyoni 219$.

Musabyimana Jean Claude yavuze ko abashoramari bakwiye no kubyaza inyungu amahirwe ari mu kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi
Abashoramari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi bitabiriye iki gikorwa
Abikorera mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amahirwe aririmo kugira ngo rurusheho gutera imbere
Sina Gérard yavuze ko inama nk'iyi yabaye ku nshuro ya kabiri kandi hari imwe mu myanzuro yafatiwe mu yabanje yatangiye gushyirwa mu bikorwa
Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo wa RDB, Louise Kanyonga, yavuze ko mu nshingano icyo kigo gifite harimo gufasha abashoramari kubona amahirwe abafasha kongera ishoramari
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari muri RDB, Guy Baron, yatanze ikiganiro ku bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Niyonzima Moïse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .