Abashoramari b’i Dubai biyemeje kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 Kanama 2019 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Alqahtane, yavuze ko u Rwanda rufite ubukungu buhageze neza ku ruhando mpuzamahanga ku buryo butanga icyizere ku bashoramari b’abanyamahanga, bukanivugira ko kuyihashora ari uguhitamo neza.

Amb. Hazza yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2019 afungura inama yahuje abacuruzi bo muri UAE n’abo mu Rwanda mu rwego rwo kwagura ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ni amatsinda 17 y’abashoramari n’abacuruzi baturutse muri UAE basanzwe bakora mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye ubwikorezi, ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Amb. Hazza Alqahtane yavuze ko iyi nama ari umwanya ukomeye abacuruzi b’igihugu cye n’abanyarwanda babonye yo kugaragaza amahirwe y’ubucuzi ari iwabo no kuganira uburyo bafatanya mu kubuteza imbere.

Ati “U Rwanda rufite ubukungu butajegajega umusaruro mbumbe warwo wazamutse kuri 6% mu 2017 ugera ku 8.6% mu 2018, biteganyijwe ko ruzakomeza kuzamura ubukungu mu 2019 ukazagera nibura kuri 7.8%. Nshaka kwibutsa ko ku rwego rw’Isi umusaruro mbumbe biteganyijwe ko uzagera kuri 3.3%, umugabane wa Afurika ukagera kuri 4% mu 2019.”

Amb. Hazza yavuze ko iyo mibare ubwayo ari ikimenyetso gishishikariza abacuruzi gushora imari mu Rwanda kandi igatuma u Rwanda rwigaragaza nk’igihugu cyo gukorerwamo ishoramari.

Ati “Ubukungu bw’u Rwanda bufatiwe runini n’ubwiyongere buhamye bw’umusaruro w’urwego rwa serivisi n’inganda no kuba rufite ishoramari n’isoko ry’imbere mu gihugu. Ikindi iki gihugu cyabashije kugabanya ikigero cy’izamuka ry’ibiciro.”

Banki Nkuru y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko kugira ngo ubukungu bugere buzamuke ku kigero cya 8.6% mu 2018 byagizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi bwiyongereye ku gipimo cya 6%, urwa serivisi 9% n’urw’inganda 10%.

Amb. Hazza ati “u Rwanda rufite icyerekezo cyo kubarirwa mu bifite ubukungu buciriritse mu 2025 no mu bifite ubukungu buri hejuru mu 2035. Kugira ngo rugere kuri izo ntego rwashyizeho amavugurura atandukanye yatumye Banki y’Isi irushyira ku mwanya wa 29 mu koroshya ishoramari.”

Iyi raporo yagaragaje ko u Rwanda rwongera kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 29 ku Isi ruvuye ku wa 41.

Amb. Hazza yasobanuye ko Afurika ari umugabe w’agaciro kuri UAE bijyanye n’ubucuruzi kuko ihafite isoko rigari ry’ibicuruzwa bitandukanye kandi yizeye ko iryo tsinda ryaturutseyo rizakomeza kwagura iryo soko kuri uwo mugabane.

Umuyobozi ushinzwe icyanya cyahariwe inganda no korohereza abajyana ibicuruzwa mu mahanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Sayinzoga Diane, yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe y’ubucuruzi impande zombi zikwiye kubyaza umusaruro byihariye.

Ati “Amahirwe ari hagti ya Dubai n’u Rwanda ni menshi cyane ko byagaragaye ko hari abashoramari baturukayo bagamije gushora imari mu Rwanda. Hari n’abandi uyu munsi baje gutera ikirenge mu cya bagenzi babo babanjirije.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bworohejwe cyane kuko indege ya RwandAir yatangije ingendo zerekezayo ku buryo abacuruzi batagorwa no kujyayo cyangwa gutumiza ibyo bacuruza.

Sayinzoga yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda abashoramari n’abacuruzi bahari bakwiye kubyaza umusaruro byihariye ayo mahirwe cyane ko abanya-Dubai bafata u Rwanda nk’icyambu kibageza ku bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Gishoma Eric, yavuze ko imikoranire hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda na UAE ari ikintu gikenewe cyane mu rwego rwo kuziba icyoho kibugaragaramo.

Ati “Mu 2016 u Rwanda rwatumije i Dubai ibicuruzwa bya miliyoni 103$ natwe twoherezayo ibigera kuri miliyoni 87$. Icyo kinyuranyo kirimo hagati rero tubona ko ari amahirwe ku bacuruzi b’u Rwanda n’aba Dubai, yo guhangamo ubucuruzi kugira ngo kivemo.”

Yasobanuye ko amahirwe menshi ari mu kohereza ibijyanye n’ubuhinzi nka kawa, ibikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ihuriro ry’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bo muri Dubai, Mohammad Ali Alkamali, yagize ati “Twabonye ko amahirwe ari menshi hagati ya UAU na Kigali, twazanye ibigo by’ishoramari 17 kandi byose birimo gushaka amakuru ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Kabana Club, Ndola Yacine, wari witabiriye iyi nama yabwiye IGIHE ko ‘ku bwanjye byamfashije guhura n’abikorera bo muri Turikiya bahagarariwe i Dubai...Hari imashini bakora nshobora gutumiza zikangeraho ntarinze kujyayo.”

Raporo ya ‘Africa’s Pulse 2017’ ikorwa na Banki y’Isi, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya Afurika bifite ubukungu bwihagazeho bugakomeza gutera imbere ku kigero kiri hejuru ya 4.9% kugera kuri 7.1%.

Abashoramari b'impande zombi bagize umwanya wo kuganira bungurana ibitekerezo
Umuyobozi wungirije ihuriro abohereza ibicuruzwa mu mahanga muri Dubai, Mohammad Ali Alkamali, ageza ikiganiro ku bitabiriye
Amb Hazza Alqahtane yagaragaje u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu butanga icyizere ku ishoramari
Amb. Kazza ashikiriza impamo Gishoma wo muri PSF
Sayinzoga Diane ashyikiriza impano Alkamali wo muri UAE
Sayinzoga Diane yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe y’ubucuruzi impande zombi zikwiye kubyaza umusaruro byihariye
Umuyobozi wa restaurant yitwa Kabana Club, Ndola Yacine aganira na IGIHE

Amafoto: Niyonzima Moise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza