Abanyeshuri bakomeje guhatana mu bumenyi bwimbitse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Migisha Magnifique
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abanyeshuri rusaga 640 rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza hirya no hino mu Rwanda, rukomeje guhatanira ibihembo mu irushanwa ryateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) riri kuba ku nshuro ya gatandatu, rizwi nka ’Capital Market University Challenge’.

Iri rushanwa ryari ritegerejwe igihe kitari gito, ryatangijwe ku mugaragaro tariki 1 Werurwe 2019, ariko hirya no hino mu gihugu amajonjora yatangiye tariki ya 13 Werurwe 2019.

Mu majonjora, irushanwa ryabimburiwe n’intara ebyiri, iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Imibare igaragaza ko hiyandikishije abanyeshuri 174 mu ntara zombi, bahagarariye amatsinda 87, buri tsinda rigizwe n’Abanyeshuri babiri, bigaragaza ubudasa bw’iri rushanwa.

Nk’imwe mu ngamba zafashwe mu kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko hagamijwe kubakangurira gukoresha neza umutungo-faranga binyuze mu kuzigama no gushora imari biciye mu isoko ry’Imari n’ Imigabane, CMA yafunguye ku mugaragaro irushanwa nk’isuzuma bumenyi ku isoko ry’Imari n’Imigabane, rihuza Kaminuza zo mu Rwanda.

Iri rushanwa rigamije guteza imbere ubumenyi ku isoko ry’imari n’imigabane rizasozwa tariki ya 26 Werurwe 2019. Ryateguwe ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange), Ikigo kigenzura Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (iCPAR) na AIESEC Rwanda.

Mu Ntara y’ Amajyaruguru, irushanwa ryakiriwe na Kaminuza y’u Rwanda - Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ubuvuzi bw’ Amatungo- naho mu Ntara y’ Amajyepfo ryakiriwe na Kaminuza y’u Rwanda - ishami ry’Ubumenyi n’Ubutabire, i Huye.

Mu majyepfo irushanwa ryatangijwe n’Umuyobozi Uhagarariye Ishami rishinzwe kubaka ubushobozi no guteza imbere impano z’Abanyeshuri, Innocent Nkusi, aho yashimiye CMA ku gutegura iri rushanwa mu kwigisha urubyiruko kuzigama.

Mu majyaruguru irushanwa ryafunguwe n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ u Rwanda - ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo - Dr. Laetitia Nyinawamwiza, aho yasabye abanyeshuri kwitabira iri rushanwa.

Ati "Ntacyo wageraho udahatanye, niyo mpamvu mukwiye kuryitabira kandi mushaka intsinzi kandi mwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane."

Intara y’Amajyepfo yari ku mwanya wa kabiri mu bwitabire n’Abanyeshuri 102, nyuma yo guhatana gukomeye hagati y’amatsinda 4, iryitwa “Victorious" ryari rihagarariwe na Muvunyi Olivier na Habimana Jean Claude babona itike ibageza ku cyiciro cya nyuma kizabera mu Mujyi wa Kigali, bahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, amasaha 4 gusa yari ahagije kugira ngo haboneke itsinda rihiga ayandi mu matsinda 72 yitabiriye iri rushanwa. Mu mvura yakomeje kugwa y’urujojo, akanama nkemurampaka kagizwe na Ddumba Yasser Arafat na Uramutse Regis kemeje itsinda rihiga andi nyuma y’ibyiciro bitatu bikurikirana.

Ni itsinda “Blossoms" rigizwe na Umubyeyi Raissa hamwe na Umutoni Adeline biga muri Kaminuza y’u Rwanda - ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw ’Amatungo.

Irushanwa rikomereje mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba, na none itsinda rimwe buri buri Ntara rizatoranwa kugira ngo asange andi abiri yamaze gukatisha amatike abageza ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Amatsinda ya mbere atatu mu cyiciro cy’ibazwa (Quiz category) azahembwa mu buryo bukurikira: Itsinda rya mbere rizegukana 1500, 000 Frw, irya Kabiri rizahembwa 1 200, 000 Frw naho irya gatatu rihembwe 800,000 Frw.

Mu cyiciro cy’isuzuma mu buryo bwanditse, bazahembwa mu buryo bukurikira: uwa mbere azahembwa 500,000 Frw, uwa kabiri azahembwa 300,000 Frw naho uwa gatatu ahembwe 200,000 Frw. Ibihembo byose bitangwa mu migabane y’ibigo by’ubucuruzi byanditse mu Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda.

Iri rushanwa rinyura ku rubuga rwa internet rwa Rwanda Capital Market Authority no ku rubuga rwa Twitter(@CMARwanda) cyangwa kuri hashtag #Unichallenge19.

Abanyeshuri berekana akanyamuneza mu kwitabira iri rushanwa ngarukamwaka ku kuzigama ritegurwa na Rwanda Capital Market Authority
Abanyeshuri bo muri Kaminuza berekana ubumenyi bafite mu by'Isoko ry'Imari n'Imigabane
Amagana y'abanyeshuri baba baje gushyikira bagenzi babo mu kwerekana ko kuzigama no gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda batasigaye inyuma
Bakora ubushakashatsi ngo bakomeze basobanukirwe iby'Isoko ry'Imari n'Imigabane
Guhatana ntabwo biba byoroshye kuko abifuza instinzi babiharanira
Itsinda 'Blossoms' rigizwe na Umubyeyi Raissa hamwe na Umutoni Adeline biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo
Itsinda Blossoms rigizwe na Umubyeyi Raissa na Umutoni Adeline biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi n'Ubuvuzi bw'Amatungo bazahagararira Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza