Abanyamigabane ba COPEDU PLC bagiye guhabwa inyungu ku migabane yabonetse mu 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2019 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Abanyamigabane bahagarariye abandi mu Kigo cy’Imari “COPEDU PLC” bahuriye mu Nteko Rusange yatorewemo abagize Inama y’Ubutegetsi basimbura abacyuye igihe, inafatirwamo imyanzuro irimo no gutanga inyungu ku migabane nyuma yo gusanga urwunguko rwariyongereye mu mwaka ushize.

Inteko rusange ya COPEDU PLC yabereye muri Hotel Chez Lando ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019.

Abayitabiriye barebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nteko rusange idasanzwe yateranye ku wa 9 Ukuboza 2018, kurebera hamwe urwunguko rwabonetse no kuganira ku zindi ngingo zirimo no gutora abagize Inama y’Ubutegetsi kuko isanzwe yari isoje manda yayo.

Ku ngingo zizweho muri iyi nteko rusange, hagarutswe ku iterambere rya COPEDU PLC hagendewe ku bipimo bya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) na raporo y’umugenzuzi wigenga, watangarije abanyamigabane ko ikigo cy’imari cyabo gikora neza, kikunguka kandi cyikubahiriza ibipimo byose bigenderwaho.

Umugenzuzi w’imari wigenga yahawe umwanya ageza raporo ku nteko rusange, yizeza abanyamigabane ko ikigo bashoyemo imigabane cyubahiriza ibipimo byose nk’uko bisabwa na BNR.

Urwunguko rwa COPEDU PLC mu mwaka wa 2018 rwazamutseho 76% ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa COPEDU PLC, Nsengimana Azarie, yagize ati “Urwunguko mbumbe rwavuye kuri 558,004,375 Frw mu 2017 rugera kuri 984,285,869 Frw mu 2018, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 76%.’’

Yakomeje avuga ko "Amafaranga abikiwe abakiliya bacu yiyongereyeho 14%; inguzanyo zifitwe n’abakiliya ziyongeraho 23%; imari shingiro yiyongereyeho 43%; umutungo bwite wiyongereyeho 39% naho umutungo wose COPEDU PLC icunze wiyongereyeho 20%.’’

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Kabega Emilienne, yavuze ko ariyo mpamvu abanyamigabane bazagabana inyungu yose yabonetse mu 2018 ari nako bakomeza kongera imari shingiro.

Yagize ati “Umwaka wa 2018 waranzwe no gukora cyane ndetse bituma dukora inama idasanzwe tariki ya 9 ukuboza 2018 ari nacyo cyatumye twunguka kandi dutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga.’’

"Ubu umukiliya wa COPEDU PLC abasha kubikuza akoresheje ikarita kuri ATM no kwishyura ku byuma bya POS, kuba yabitsa akanabikuza akoresheje telefoni igendanwa abinyujije kuri mobile money “Push and Pull” n’indi mishinga irimo kugira abayihagarariye batanga serivisi mu gihugu hose ( agents), kunoza “mobile banking” na “internet banking."

Inteko rusange yaboneyeho gufata umwanzuro ko urwunguko rwabonetse rwagabanywa abanyamigabane ariko 50% yarwo akavunjwamo imigabane mishya yiyongera ku yo basanganywe naho andi 50% umunyamigabane akaba ariwe wifatira icyemezo cyo kuba yayashora mu migabane cyangwa akayakoresha indi mishinga.

Inteko rusange ya COPEDU PLC kandi yatorewemo abantu batandatu bagize Inama y’Ubutegetsi yahawe manda y’imyaka itatu. Ifite ububasha bwo kuzahitamo abandi bajyanama batatu bigenga, bityo bakuzuza umubare w’abajyanama icyenda nkuko biteganywa n’amategeko shingiro agenga iki kigo.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Kabega Emilienne, yashishikarije abanyamigabane gukomeza gushora imari muri COPEDU PLC
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa COPEDU PLC, Nsengimana Azarie, ageza ku banyamigabane raporo y’ibaruramutungo mu 2018
Abitabiriye Inteko Rusange bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye
Abanyamigabane ba COPEDU PLC bishimiye urwunguko ikigo cy'imari bakorana cyagezeho mu mwaka wa 2018
Abakandida biyamamarije gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC
Amatora yakozwe mu mucyo n'ubwisanzure busesuye
Inama y’Ubutegetsi yatowe yafashe ifoto y’urwibutso n’abagize iyarangije manda yayo
Abajyanama batowe bahawe ububasha n’Inteko Rusange bwo kuzahitamo abandi batatu, bakuzuza umubare w'abajyanama icyenda bagize Inama y’Ubutegetsi
Gashumba Uwera Liliane yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU PLC yungirizwa na Ntabwoba Joseph

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza