00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cy’ibireti cyazamuwe, abahinzi b’indashyikirwa bagabirwa inka

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 23 September 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Abahinzi b’ibireti bo mu turere twa Musanze na Burera bongerewe amafaranga bahabwaga ku kilo ava ku 1080 Frw agera ku 1180 Frw, ababaye indashikirwa mu gukurikirana iki gihingwa bahabwa inka, abandi bahabwa ibiryamirwa.

Byabaye ku wa Gatatu tariki 21 Nzeri ubwo bahuriraga mu munsi wahariwe abahinzi b’ibireti. Ni abo mu makoperative atatu akorera mu turere tubiri duhingwamo ibireti mu ntara y’amajyaruguru, Musanze na Burera.

Aba bahinzi bavuga ko bishimiye iterambere bamaze kugezwaho n’iki gihingwa, no kuba Horizon Sopyrwa yabahaye inka, ikanazamura igiciro cy’ibireti cyiyongereyeho 100 Frw

Kanyamuhanda Elias wari uhagarariye umubyeyi we, yahawe inka nk’umwe mu bahinzi bahize abandi. Umubyeyi we ufite imyaka 86, ngo amaze imyaka 48 ahinga ibireti.

Yagize ati "Uriya mukecuru ni njye mfura ye, barumuna banjye bose barize kandi babayeho neza byose bivuye ku bireti. Mu 1976 ibireti byatuvanye muri nyakatsi dutura ahantu heza. Ubuyobozi bwahaye agaciro abahinga ibireti, none dore kuri ubu baduhaye inka, kandi twanezerewe cyane kuko igiye kuduha ifumbire twongere umusaruro w’ibireti."

Yavuze ko kuba bongeye amafaranga 100 Frw ku yo basanzwe bahabwa ku bireti, byabashimishije cyane.

Tuyizere Olivier w’imyaka 28 utuye mu murenge wa Shingiro mu karere Musanze, amaze imyaka itatu ahinga ibireti. Yavuze ko ubu buhinzi bwatumye ahindura icyiciro.

Ati "Bwamfashije guhindura icyiciro, mbere nabaga mu cya mbere none ubu ndi mu cyakabiri, ubu namaze kubaka inzu kandi mfite umugore n’abana. Bampaye inka kubera ko ibireti byanjye byahize ubwiza iby’abandi. Kuba bayimpaye ngiye kubona ifumbire ndusheho kwita ku bireti."

Nyiransabimana Marcelline na we utuye mu murenge wa Shingiro, yavuze ko ubutaka bwe bwari bwaragundutse, ariko kubera ibireti busigaye bwera.

Kuba bongereye igiceri cya 100 Frw ku kilo ku mafaranga basanzwe bahabwa, ngo bizarushaho kubafasha kwiteza imbere.

Ati "Ndabona ahazaza hanjye n’ah’urugo rwanjye hazaba ari heza kubera ibireti! Ubu ngiye kunywa amata nsangire n’umuryango n’abaturanyi; ubu ngiye no gushishikariza abandi."

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete itunganya ibireti, Horizon Sopyrwa, Bizimungu Gabriel, yavuze ko kongera amafaranga batanga ku musaruro w’ibireti ari ukubera ikibazo cy’ibiciro byagiye bizamuka ku biribwa, no kuba abahinzi barabyifuje guhera kera.

Yavuze ko buri mwaka bazajya bareba uko bakomeza kubizamura kugira ngo abahinzi bagire umwete wo guhinga ibireti banabyishimiye.

Ati "Iyo umuturage ateye imbere ni yo nyungu yacu. Ni amahirwe ku Rwanda kuba ibihugu nk’u Bushinwa, Amerika n’ibindi bishaka ibireti byacu. Ibi biradusaba kongera umusaruro, bivuze ko icyashoboka cyose kugira ngo umusaruro wiyongere cyakorwa."

"Mu gufasha abahinzi kubungabunga umusaruro, tugiye kububakira ubwanikiro bwiza, ibi turabikora mu cyumweru gitaha kuko iyi mvura iri kwangiza."

Umukozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Hakizimana Fidèle, yavuze ko ibireti ari igihingwa kidafite ikibazo cy’isoko bitewe n’uko bishakwa na benshi ku isi.

Ati "Mwigeze mwumva indwara yateye mu bigori, kuyirwanya hakoreshejwe umuti ukomoka mu bireti. Vuba aha hateye indwara y’ubuganga bw’inka, mu kurwanya ikwirakwira ryayo hakoreshejwe imiti y’ibireti. Urumva ko bigira uruhare mu guhindura imibereyo y’abaturage."

Abahinzi bahawe inka na Horizon Sopyrwa mu Ntara y’Amajyaruguru ni 26, mu gihe abahawe ibiryamirwa ari 40. Ni mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba hatanzwe inka 24 naho abahawe ibiryamirwa ni 40. Abandi bahawe ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri ubu buhinzi.

Kuri ubu Horizon Sopyrwa yohereza mu mahanga toni 25 z’umushongi w’ibireti buri mwaka, zavuye kuri toni 4 mu zoherezwagwa mu mwaka wa 2009.

Abahinzi b'ibireti babaye intangarugero, bagabiwe inka nk'ishimwe
Hagaragajwe uburyo ibireti ari igihingwa cyinjiriza u Rwanda amafaranga menshi
Ibireti bivamo imiti itandukanye yica udukoko
Uretse abahawe inka, hari n'abahawe matela zo kuryamaho
Uyu mukecuru ni umwe mu bashimiwe kubera umurava we mu buhinzi bw'ibireti
Ibireti bikunze guhingwa mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .