00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete 30 zo mu Bufaransa zirashaka kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye sosiyete zigera kuri 30 zikomoka mu Bufaransa basuye u Rwanda kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021, bashaka ahari amahirwe y’ishoramari n’uburyo izi sosiyete zakorana n’izo mu Rwanda mu buryo bwungura ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’amezi atanu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron agiriye uruzinduko mu Rwanda, kikaba gifatwa nk’indi ntambwe igana ku kurushaho kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bufaransa, M. Franck Riester n’itsinda yari kumwe na ryo bagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Habyarimana Beata; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; abahagarariye Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF n’abandi.

Minisitiri Habyarimana Beata yashimiye itsinda ryavuye mu Bufaransa ko bahisemo neza gusura u Rwanda kuko ibiganiro bagiranye bifasha mu kunoza ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yahamagariye n’abandi bikorera mu Bufaransa kubyaza umusaruro amahirwe yagutse y’ishoramari mu Rwanda mu nzego z’ubukungu zitandukanye ashingiye no ku mavugurura mu by’ubucuruzi u Rwanda rwakoze mu myaka ishize.

Aya mavugurura ni na yo yatumye kuri ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu byorohereza abashaka gushora no ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba nk’uko Minisitiri Habyarimana yakomeje abisobanura.

Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bufaransa, M. Franck Riester, yavuze ko iki gihugu gishaka gushora imari mu Rwanda mu nzego zitandukanye kandi mu buryo burambye.

Inzego izi sosiyete zishaka gushoramo imari zirimo urw’ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, ubwubatsi, ibidukikije, ikoranabuhanga, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’izindi mu buryo butanga inyungu ku mpande zombi.

Muri uko kubaka ubufatanye burambye ku mpande zombi, ibigo byo mu Bufaransa bishobora gushora imari mu Rwanda cyangwa ibyo mu Rwanda bikayishora mu Bufaransa, cyangwa umusaruro uva mu Rwanda ujyanwe mu Bufaransa.

Ati “Turashaka gushora imari mu buryo burambye mu Rwanda kandi turibwira ko uburyo bwiza bwo kubikora ari ukubaka ubufatanye hagati y’Urwego rw’Abikorera rwo mu Rwanda n’urwo mu Bufaransa, hagati ya sosiyete no hagati y’abaturage. Ni yo mpamvu nazanye na sosiyete 30 bigizwemo uruhare na Medecin International na Business France. Izi sosiyete zifite gahunda yo gushora imari mu bihe bya vuba. Dufite ibintu byinshi bishoboka ndetse n’ibisubizo by’ibyo u Rwanda rukeneye.”

U Bufaransa bushobora gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye no kubaka inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ukaba wakoreshwa mu gihugu cyangwa ukoherezwa mu mahanga, kubaka no gusana ibiraro, kubaka ibigo by’ubushakashatsi, gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga igamije guhanga udushya n’ibindi nk’uko M. Franck Riester yakomeje abisobanura.

Yavuze ko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda bizagirwamo uruhare n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developmement) ndeste n’izindi nzego, hakazashorwa agera kuri miliyoni 40 z’amayero mu myaka iri imbere.

Hari kandi ibijyanye no kugabanya ingano y’umusaruro upfa ubusa, kubaka ibigo by’ubushakashatsi, gufasha muri gahunda yo guhanga imirimo by’umwihariko mu rubyiruko no guhugura abari mu kazi.

Ati “Urubyiruko ni umutungo ukomeye u Rwanda rufite. Tugomba kurufasha kugira ubumenyi rukeneye kugira ngo rwinjire ku isoko ry’umurimo.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, yijeje urubyiruko rw’u Rwanda ko hari imikoranire mishya iteganyijwe hagati yarwo n’urw’u Bufaransa nyuma y’igihe kirekire umubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi.

Yagize ati "Ndagira ngo uyu munsi nizeze urubyiruko rw’u Rwanda ko kongera gukorana bishoboka bidahanaguye amateka y’ibyatubayeho ahubwo ko hari andi mahirwe y’ubufatanye bwiyubashye, butanga inyungu ku mpande zombi hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Ubufaransa."

Hashize iminsi u Rwanda n’u Bufaransa bigerageza kunoza umubano wabyo wajemo agatotsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi utewe n’uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

Uretse uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda kunoza umubano byaharuriye inzira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi haba ku rwego rwa dipolomasi, ubuhahirane, ishoramari n’ibindi.

Minisitiri w'Ubucuruzi mu Bufaransa n'itsinda ayoboye mu biganiro n'abikorera bo mu Rwanda
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré (ibumoso), Minisitiri w'Ubucuruzi mu Bufaransa, M. Franck Riester (hagati) akurikiwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Beata Habyarimana
Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bufaransa, M. Franck Riester ubwo yaganiraga n'itangazamakuru
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Beata Habyarimana (ibumoso) na Minisitiri w’Ubucuruzi mu Bufaransa, M. Franck Riester

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .