00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bagira umurava n’ubushishozi mu kazi: Ubuhamya bwa Dr Sina Gerard ukoresha abagore barenga 60%

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 9 May 2024 saa 05:56
Yasuwe :

Umushoramari wongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri Entreprise Urwibutso, Dr Sina Gerard, ahamya ko nta mirimo abagabo bashobora gukora ngo abagore bayinanirwe kandi ko bo bagira umwihariko wo kugira umurava n’ubushishozi mu byo bakora.

Uyu mushoramari umaze igihe kitari gito mu bikorwa bibyara inyungu ndetse byahaye n’akazi abatari bake, yemeza ko kuba akoresha ari ab’igitsina gore barenga 60% ntacyo byahungabanyije mu mikorere ye ahubwo byazamuye urwego rwabo, agashishikariza abandi bakoresha kutarenza ingohe abagore kuko na bo bazi gukora neza bagatanga umusaruro.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku gushyigikira iterambere ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, binyuze muri serivisi z’ubuziranenge mu bigo by’abikorera, Dr Sina yahamije ko uburinganire butanga umusaruro mwiza kandi ko abagore bagaragaza ubuhanga n’ubushishozi mu kazi kabo.

Avuga ko mu ntego afite, ari ukuzasiga agize icyo akora mu guteza abagore imbere nk’uko bikubiye mu ntego z’u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 30.

Ati "Intego mfite kuri iyi Si mu byo nkora ni uko mparanira kuzasiga ngize icyo mpindura ku Isi cyiza, amateka akarushaho kuba meza. Abagore bagaragaje ko nakorana umurava n’ubushishozi mu kazi kabo, bigatuma batanga umusaruro."

"Guha akazi umubyeyi, umukobwa nkagaha umugabo, ntabwo mvuga ngo umugore yagiye muri iyo mihango cyangwa ngo yabyaye, azafata ikiruhuko ngo mbigireho ikibazo, ahubwo ni igisubizo kuko umubyeyi ni we uratubyarira abazasigarana ibi bikorwa kuko urabona izi mashini dufite, iri koranabuhanga dufite, inzu dufite bikeneye abana bazavamo urubyiruko rw’ejo heza hazaza kandi barezwe neza ngo bazabisigasire ndetse babiteze imbere."

Dr Sina yakomeje agira inama abakoresha ko bakwiye kumenya agaciro n’uruhare rw’abagore mu iterambere ry’urugo n’Igihugu.

Ati "Nta gihombo na kimwe gituruka ku mugore, ku mukobwa. None se iyo bavuze ngo ukurusha umugore mwiza ni we ukurusha urugo, urumva uwo muntu wubatse ikigega cy’urugo ari umugore. Ahubwo bagenzi banjye bafite ibigo binyuranye bumve ko kutita ku mubyeyi, utagira icyo ugeraho."

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere, GMO, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge, RSB, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere, UNDP, biri mu bukangurambaga bwo gushyigikira iterambere ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, binyuze muri serivisi z’ubuziranenge mu bigo by’abikorera.

Ubwo bukangurambaga bugamije gutangaza amabwiriza mashya y’ubuziranenge agamije kwimika ihame ry’uburinganire mu bikorera no kureba urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu myaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 10, riteganya ko abagore n’abagabo bagomba kugira uruhare rungana, by’umwihariko mu nzego zifata ibyemezo hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’abagore.

U Rwanda rushimirwa n’amahanga ko rwateje imbere abagore cyane cyane mu nzego za politiki aho abarenga 60% mu Nteko Ishinga amategeko ari abagore, naho abarenga 50% bari muri guverinoma, nubwo rwemeza ko urugendo rugihari cyane cyane mu zindi nzego.

Dr Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso ahamya ko abagore bashoboye kandi bakorana umurava n'ubushishozi
Bamwe mu bagore bakorera Entreprise Urwibutso bemeza ko iterambere ridaheza ryatumye batinyuka umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .