00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2021: RDB yanditse ishoramari rya mbere rinini mu mateka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 April 2022 saa 03:52
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2021 rwanditse ishoramari ringana na miliyari 3,7$, rivuye kuri miliyari 1,3$ ryanditswe mu mwaka wabanje. Ni ishoramari rya mbere rinini ryanditswe mu Rwanda mu mwaka umwe.

Iri shoramari ryanditswe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikiri mu bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara.

Ryitezweho uruhare mu guhanga imirimo 48.669, bivuze ko ari inyongera ya 97% ugereranyije n’umwaka wabanje. Guverinoma ifite intego yo kujya ihanga nibura imirimo 214.000 buri mwaka.

Mu ngeri z’ubukungu zihariye ishoramari ryanditswe mu 2021 harimo ishoramari mu nyubako, imirimo y’ubwubatsi no gutunganya ibikorerwa mu nganda. Ibyo byihariye 73% by’ishoramari ryose ryanditswe.

Ubwubatsi bwonyine bufite 31%, inyubako zifite 26% mu gihe gutunganya ibikorerwa mu nganda byo byihariye 15%.

Izindi ngeri z’ishoramari ryanditswe harimo ibijyanye n’imari, serivisi z’ubwishingizi, ubuhinzi, amacumbi, ibijyanye n’amafunguro, ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga.

Ingero z’ishoramari ryanditswe mu 2021 harimo iry’uruganda rwa Inyange ryo gukora amata y’ifu rifite agaciro ka miliyoni 20,7$ n’irya miliyoni 22,5$ rya Global Electric Vehicle Ltd ryo gukorera mu Rwanda imodoka zitwarwa n’amashanyarazi.

Harimo kandi ishoramari rya miliyoni 17,4$ rya ESS-OIL Ltd ryo gutunganyiriza mu Rwanda no kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli.

Irindi shoramari rinini harimo Bugesera Airport Company Ltd rifite agaciro ka miliyari 1,1$ ryo kwagura Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’irya miliyoni 237,9$ rya Ultimate Developers Ltd ryo kubaka icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa Vision City.

Harimo n’irindi shoramari rya miliyoni 205$ rya Ultimate Developers Ltd ryo kubaka Kigali Green Complex.

Iri shoramari ririyongera ku rindi rya miliyoni 220,5$ rya BK Group PLC na miliyoni 145,9$ ry’ikigo Rwanda Ultimate Golf Course Ltd rishamikiye ku mushinga w’ikibuga cya Golf cya Kigali, Kigali Golf Resort and Villa Project.

Imibare y’ishoramari rishya mu Rwanda izamutse cyane mu gihe mu 2020 handitswe ishoramari rya miliyari $1.3, aho ryagabanyutseho 47.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019, kuko bwo handitswe ishoramari rya miliyari $2.46.

Ikibuga cya Golf ni umwe mu mishinga yashowemo akayabo mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .