Urutoki ni kimwe mu bihingwa bitunzwe na benshi cyane cyane abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni igihingwa bamwe bakora bitari ibya kinyamwuga nyamara bushyizwemo imbaraga bwabafasha cyane kwiteza imbere.
Urugero ni bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bakagaragaza uburyo guhinga urutoki byabateje imbere bikabakura mu bukene.
Uzabakiriho Jackson ufite imyaka 46 atuye mu Mudugudu wa Butimba Akagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, ahinga urutoki ku gice cya hegitari. Avuga ko yatangiye ubuhinzi bw’urutoki bw’umwuga mu mwaka wa 2016 nyuma yo kubona ko ari ubuhinzi yashyiramo imbaraga bukamutunga.
Yakomeje avuga ko mu myaka ishize yahingaga ibihingwa bitandukanye ntibimuhe umusaruro agahorana ubukene nyamara yahinze urutoki, ibijumba, imyumbati, ibishyimbo n’ibigori. Nyuma ngo yaje gufata umwanzuro ahitamo guhinga urutoki nk’igihingwa kimwe yabonaga cyamuteza imbere.
Ati “ Ubu mu myaka ine bumaze gutuma nihaza mu biribwa, navuguruye inzu yanjye iba nziza nubaka n’ibiraro by’inka ndanazigura kugira ngo zimfashe kumpa ifumbire nkoresha mfumbira za nsina.”
Uzabakiriho yakomeje avuga ko nubwo amaze imyaka mike ahinga urutoki ngo nibura akuramo ibitoki buri kimwe gifite ibiro 80 avuga ko mu kwezi akuramo hagati 60 000 Frw na 80 000 Frw.
Ati “ Intego mfite ni ugushaka ubutaka bwagutse nkongera urutoki rwanjye nkaruhinga mu buryo bunoze cyane, nkava ku gitoki cy’ibiro 80 nibura nkagera ku gifite ibiro 100.”
Kagoyire Anathalie ufite imyaka 64 utuye mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara ahinga urutoki ku buso bungana na hegitari imwe, ngo yatangiye guhinga urutoki mu buryo bw’umwuga mu myaka 30 ishize nyuma yo gupfusha umugabo akiri muto.
Yavuze ko yahise ashyira imbaraga mu gutera insina nyinshi ku buso bungana na hegitari imwe. Ngo yirinze kuruvanga n’indi myaka ararusasira arwitaho kugeza ubwo rwatangiye kumuha umusaruro akuramo amafaranga arihirira abana be bose kugeza barangije amashuri.
Ati “ Nabashije kurihirira abana banjye ishuri batatu barangije kaminuza kubera uru rutoki nta handi nakuraga, hari n’abandi bagiye barangiza ayisumbuye nibura nkanabaha igishoro nabo bakirwanaho, ubu mfite abakozi batandatu barwitaho umunsi ku munsi kuburyo ikibazo buri nsina igize baba bakizi bakagikemura hakiri kare.”
Kagoyire yakomeje avuga ko amafaranga akura muri uru rutoki ahindagurika ariko ngo nibura buri kwezi ntashobora kujya munsi 100 000 Frw yahembye abakozi yanakuyemo ibindi byose asabwa nk’ifumbire.
Atanga inama ku bakiri bato ko ikintu cya mbere ari ukugira kwihangana, umushinga batangiye bakawuha igihe ngo nibwo bazabona iterambere.
Ati “ Urutoki iyo uruhaye igihe ukarwitaho neza buri nsina ukayimenya umunsi ku munsi, ukamenya ifumbire ikwiriye kujyaho ntabwo rwagutenguha rwose ruguha umusaruro, abakiri bato n’abagore nibareke kwisuzugura babikore babikunze.”
Uzabakiriho we yasabye urubyiruko kwirinda gusuzugura ubuhinzi ahubwo bakabuyoboka bakoresheje ubumenyi bakuye mu ishuri. Ibi ngo bizatuma batera imbere kurushaho baninjize amafaranga menshi aruta ayo birukira i Kigali bajya gukorera abandi nyamara ngo basize amasambu iwabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!