00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yalla Yalla Group yijeje umusaruro muri gahunda yo gufasha abahinga ibishanga kuba abanyamwuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2024 saa 04:11
Yasuwe :

Ikigo Yalla Yalla Group kigamije guteza imbere ubuhinzi, gikomeje gufasha abahinzi bahinga ibishanga bitandukanye byo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, babafasha kongera umusaruro.

Ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Yalla Yalla Group imaze iminsi ifasha abahinzi bahinga mu bishanga byo mu turere turindwi, babafasha kongera umusaruro bakora ubuhinzi bugezweho.

Iki kigo cyemeranyije na RAB ko kizajya gitanga inzobere zacyo mu buhinzi, zigafasha abaturage gukora ubuhinzi bugezweho kandi butanga umusaruro.

Hagati ya tariki 16-20 nzeri 2024, ubuyobozi bukuru bwa Yalla Yalla Group bwasuye ibikorwa bitandukanye by’umushinga PESFIS, ugamije kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya byuhirwa mu turere twa Huye, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi.

Itsinda riyobowe n’umuyobozi mukuru wa Yalla Yalla Group, Ndayizigiye Emmanuel, ryabashije kugenzura uko igihembwe cy’ihinga A2025 kiri gushyirwa mu bikorwa ndetse hanarebwa imbogamizi nyamukuru zigaragaramo ari nako hashakwa ibisubizo birambye

Habayeho kandi ibiganiro byihariye n’abayobozi b’uturere uwo mushinga ukoreramo, harebwa icyakorwa mu bufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere ubuhinzi muri rusange.

Abahinzi batewe inkunga, bagenerwa ibikoresho bigezweho byo gutera imiti irwanya indwara n’ibyonnyi ndetse no kugena abakozi b’impuguke bazafasha abahinzi mu kubungabunga ibikorwaremezo byo kuhira.

Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group Ishimwe Emmanuel, yavuze ko basanze abahinzi bose biteguye.

Ati “Abahinzi twasanze biteguye, wabonaga ko icyo bari bategereje ari uko imvura igwa bagahita batangira gutera [Imbuto]. Twasanze bafite imbogamizi y’uko izuba ryatse igihe kirekire, ugasanga mu bishanga amazi yaragabanyutse.”

Ishimwe yavuze ko kuba imvura yaratangiye kugwa ubu abahinzi bagiye gufashwa gutera imyaka, gusa agaragaza ko n’ahakiri ibibazo by’imvura biteguye kubafasha gukoresha uburyo bwo kuhira.

Nkurunziza Felix, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rwamamba mu Karere ka Huye yavuze ko mu mwaka bamaze bafashwa n’inzobere za Yalla Yalla Group, umusaruro wiyongereye.

Ati “Nk’ubu mu gihembwe cy’ihinga A cy’umwaka wabanje, twari dufite toni 131 kuri hegitari 39, mu gihe igihembwe twasaruye ejobundi twabonye toni 183. Habayeho kwiyongera k’umusaruro ku buryo bugaragara. Igihembwe cya B ugereranyije n’icyari cyabanje, twari dufite toni 101, ubu twabonye toni 150. Buri gihembwe hari toni 50 ziyongeraho.”

Nkurunziza yavuze ko byaba byiza izo nzobere mu buhinzi zikomeje kubafasha mu gihe kirekire kugira ngo abaturage bamenyere gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Yavuze ko umwihariko babonye, ari uko aho icyo kigo gikorera kiba gifite uturima tw’icyitegererzo berecyeraho abaturage.

Uretse gukorana na RAB mu gufasha abahinzi kongera umusaruro, Yalla Yalla group itanga izindi serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi.

Yashinzwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi muri kaminuza zo mu Rwanda, ruhabwa amahugurwa yisumbuye mu bihugu bitandukanye nka Israel, u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’ahandi.

Itsinda rya Yalla Yalla riri kugenzura ibikorwa mu gishanga cya Burakari muri Nyanza
Ubuyobozi bwa Yalla Yalla Group bwakoranye inama n’abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru bahinga mu gishanga cy’Agatobwe
Itsinda rya Yalla Yalla Group rigenzura umusaruro mu gishanga cya Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe
Itsinda rya Yalla yalla Group ubwo bari bamaze gukorana inama n’umuyobozi wungiriye w’Akarere ka Nyaruguru
Itsinda rya Yalla yalla Group ubwo ryari rimaze gukorana inama na Meya wa Huye
Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla group, Ishimwe Emmanuel aganiriza abahinzi
Umuyobozi mukuru wa Yalla Yalla Group, Ndayizigiye Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .