00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Winners Mount Academy mu bufatanye na Israel buzasiga hubatswe icyumba cya mudasobwa kigezweho

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 8 May 2025 saa 12:21
Yasuwe :

Ikigo cy’Ishuri cya Winners Mount Academy cyo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve cyatangije imikoranire na Ambasade ya Israel mu Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, ikazasiga hubatswe laboratwari ya mudasobwa igezweho.

Iyo mikoranire yatangajwe ku wa 07 Gicurasi 2025 ubwo iri shuri ryasurwaga na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.

Herekanwe impano zitandukanye abanyeshuri biga muri Winners Academy bafite, nyuma Ambasaderi Weiss afata umwanya wo kuganira n’abo banyeshuri.

Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko ari iby’agaciro kugirana imikoranire na Israel nka kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi, avuga ko izagira akamaro gakomeye ku banyeshuri no ku gihugu muri rusange.

Ati “Israel ni igihugu gikomeye ku Isi. Kugira imikoranire na yo ni iby’agaciro. Bizafasha abanyeshuri bacu n’igihugu muri rusange binyuze mu buryo butandukanye kuko imikoranire izagenda yagurwa.”

Muhizi yakomeje avuga ko bizongera uburyo bakoresha ikoranabuhanga mu myishiririze ndetse yaciye amarenga ko hashobora no kuzabaho imikoranire yagutse ku buryo mu gihe kiri imbere bashobora no kuzajya bohereza abana gukomereza amashuri muri Israel.

Ati “Ikindi ni uko imwe mu mikoranire tuzagirana harimo no kwigisha abana biga mu ishuri rya Winners Mount Academy Igiheburayo gikoreshwa muri Israel.”

Mount Winners Academy, ni ishuri ryigamo abana 300 barimo abakobwa ari 170 n’abahungu bakaba 130.

Riri kwitegura gutanga bwa mbere abakandida bazakora ibizamini bya leta mu cyiciro cy’amashuri abanza. Ku ikubitiro rizatanga abanyeshuri 18.

Muhizi yavuze ko nubwo ari ubwa mbere, hari intego y’uko abazakora bose bagomba kuzatsinda kandi ku manota yo hejuru azabemerera kujya kwiga mu bigo byiza.

Abana bo muri Winners Academy bafashwa gukuza izindi mpano yifitemo
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasuye Ishuri rya Winners Mount Academy
Binyuze muri iyo mikoranire abanyeshuri bo muri Winners Academy bazajya bigishwa Igiheburayo
Ambasaderi Weiss yishimiye abana biga muri Winners Mount Academy ku mpano bamugaragarije
Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko bagiye kugirana imikoranire na Ambasade ya Israel mu Rwanda igamije guteza imbere uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .