Iyo mikoranire yatangajwe ku wa 07 Gicurasi 2025 ubwo iri shuri ryasurwaga na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.
Herekanwe impano zitandukanye abanyeshuri biga muri Winners Academy bafite, nyuma Ambasaderi Weiss afata umwanya wo kuganira n’abo banyeshuri.
Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko ari iby’agaciro kugirana imikoranire na Israel nka kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi, avuga ko izagira akamaro gakomeye ku banyeshuri no ku gihugu muri rusange.
Ati “Israel ni igihugu gikomeye ku Isi. Kugira imikoranire na yo ni iby’agaciro. Bizafasha abanyeshuri bacu n’igihugu muri rusange binyuze mu buryo butandukanye kuko imikoranire izagenda yagurwa.”
Muhizi yakomeje avuga ko bizongera uburyo bakoresha ikoranabuhanga mu myishiririze ndetse yaciye amarenga ko hashobora no kuzabaho imikoranire yagutse ku buryo mu gihe kiri imbere bashobora no kuzajya bohereza abana gukomereza amashuri muri Israel.
Ati “Ikindi ni uko imwe mu mikoranire tuzagirana harimo no kwigisha abana biga mu ishuri rya Winners Mount Academy Igiheburayo gikoreshwa muri Israel.”
Mount Winners Academy, ni ishuri ryigamo abana 300 barimo abakobwa ari 170 n’abahungu bakaba 130.
Riri kwitegura gutanga bwa mbere abakandida bazakora ibizamini bya leta mu cyiciro cy’amashuri abanza. Ku ikubitiro rizatanga abanyeshuri 18.
Muhizi yavuze ko nubwo ari ubwa mbere, hari intego y’uko abazakora bose bagomba kuzatsinda kandi ku manota yo hejuru azabemerera kujya kwiga mu bigo byiza.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!