Werurwe 2020: Ibiciro ku masoko byazamutseho 8.5 ku ijana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mata 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko muri Werurwe 2020 ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 18.8 ku ijana ugereranyije na Werurwe 2019, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 17.2%.

Imibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu yerekana ko muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 8.5 ku ijana muri Werurwe 2020 ugereranyije na Werurwe 2019, mu gihe ihinduka ry’ibiciro muri Gashyantare 2020 ryari 8.7 ku ijana.

Ugereranyije izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye hagati ya Werurwe na Gashyantare 2020, byazamutseho 2.5 ku ijana, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi hagati y’ayo mezi yombi byamanutseho 0.8 ku ijana.

Ibiciro by’inzu, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa mu kwezi gushize byazamutsho 4.8 ku ijana ugereranyije na Werurwe 2019, mu gihe ugereranyije na Gashyantare 2020 byazamutseho 0.7 ku ijana.

Iyo ugereranyije Werurwe 2020 na Werurwe 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4.3 ku ijana, wagereranya Werurwe 2020 na Gashyantare 2020, ibiciro byazamutseho 1 ku ijana.

Ibiciro ku masoko byazamutse ku rwego ruringaniye muri Werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .