00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volkswagen yamuritse imodoka y’amashanyarazi izagura munsi ya miliyoni 25Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2023 saa 02:08
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka, Volkswagen, rwagaragaje ubwoko bushya bw’imodoka ikoresha amashanyarazi igura munsi y’ibihumbi 25 by’amayero ni ukuvuga miliyoni zisaga gato 25Frw, mu rwego rwo guhangana ku isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Iyi modoka yiswe ‘ID.2’ izajya ku isoko mu 2025, izaba imeze nk’iyizwi nka Golf, kandi ihendutse nka Polo, izi akaba ari ubwoko bw’imodoka zikorwa na Volkswagen ifite intego y’uko mu 2030 izaba yihariye 80% by’imodoka nto z’amashanyarazi mu Burayi bwose.

Igishushanyo cy’iyi modoka cyahishuwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu i Hambourg. Wolkswagen yatangaje ko yifuza kugendana n’iterambere mu bijyanye no gukora imodoka.

Imodoka zikoresha amashanyarazi ni zo zihanzwe amaso ku isoko, kugeza ubu zihariye 12% z’iziri ku isoko ry’u Burayi. Ku rundi ruhande ariko igiciro cyazo gikomeje kwigonderwa na bake.

Usanga imodoka zo mu bwoko bwa VW ID.3 cyangwa Tesla Model 3 zihagaze hagati y’ibihumbi 35 na 40 by’amayero. Aha niho usanga inganda zifite inshingano zo gukora imodoka zihendutse.

Imodoka ya ‘ID’ izaba ihendutse kandi izayobokwa na benshi mu zikoresha amashanyarazi kuko ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 450 ikabona kongerwamo umuriro.

Kongera umuriro muri bateri yayo bizihuta kuko mu minota 20 gusa izajya yongerwamo umuriro kuva ku 10% kugera kuri 80%, ikazaba ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 160 ku isaha.

Izahangana ku isoko n’iya Renault 5 izasohoka mu 2024 kuko zizaba zigura kimwe. Volkswagen yatangaje ko ishaka gukora indi modoka y’amashanyarazi izagura munsi y’ibihumbi 20 by’amayero.

Umujyanama mu kanama k’ubuyobozi ka Volkswagen, Thomas Schmall, yavuze ko bitoroshye kumurika imodoka izagura munsi y’ibihumbi 25 by’amayero mu gihe nk’iki ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

ID.2 ni imwe mu modoka 10 nshya z’amashanyarazi za Volkswagen ziteganyijwe kumurikwa bitarenze 2026. Uru ruganda rurashaka kugira nibura 11% by’imodoka z’amashanyarazi zicuruzwa ku Isi uyu mwaka, zikazagera kuri 20% mu 2025 bivuye kuri 7% mu 2022.

Iyi modoka izaba ikoresha amashanyarazi izajya ku isoko mu 2025
Izaba igura kimwe na Polo isanzwe ikorwa na Volkswagen

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .