Urutonde rw’abakire 10 ba mbere ku Isi rwinjiyemo undi mushya; Mukesh Ambani

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Kamena 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wa mbere muri Aziya yose, Mukesh Ambani, ubu yinjiye mu icumi ba mbere batunze agatubutse ku Isi.

Ambani ni umuhinde uyobora ikigo cya mbere gifite umutungo munini mu Buhinde, Reliance Industries Limited, aho magingo aya kibarirwa agaciro ka miliyari 150 z’amadolari ya Amerika.

Umutungo we bwite wamaze kurenga miliyari 64.5 z’amadolari bituma agera ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’abaherwe icumi ba mbere ku Isi aciye kuri Larry Ellison washinze Oracle na Francoise Bettencourt Meyers ugenzura sosiyete ikora ibijyanye n’amavuta n’imibavu ya L’Oreal nk’uko urutonde rwakozwe na Bloomberg rubigaragaza. Ambani niwe muntu wo muri Aziya ugaragara mu icumi ba mbere kuri uru rutonde.

Ku buyobozi bwa Ambani, Reliance yarakuze bihambaye ku buryo yavuye mu bijyanye no kuba sosiyete ikora ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli n’ingufu igera mu zindi ngeri zirimo nk’amaduka y’ibintu bitandukanye, ubucuruzi bw’ibijyanye na telefoni, itumanaho b’ibindi.

Ambani yari aherutse gushora miliyari 16.5 z’amadolari ya Amerika muri sosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho, Jio, aho kuri ubu imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni 388.

Ambani yihariye imigabane ingana na 42% ya Reliance Industries Limited.

Jeff Bezos niwe mukire wa mbere ku Isi muri iki gihe aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 165 z’amadolari ya Amerika, akurikiwe na Bill Gates utunze miliyari 113 z’amadolari ya Amerika mu gihe uwa gatatu ari Mark Zuckerberg ufite miliyari 90.8 z’amadolari.

Mukesh Ambani yageze mu icumi ba mbere bakize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .