Umwarimu Sacco yungutse hafi miliyari 5 Frw mu mezi icyenda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco bwatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019 yabonye urwunguko rungana na miliyari 4 Frw, inyongera ya miliyoni 200 Frw ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira 2019 mu Nteko Rusange yanatorewemo abayobozi batanu bagize Komite ishinzwe Inguzanyo n’umwe mu bagize Komite ishinzwe ubugenzuzi muri Koperative Umwalimu SACCO.

Iyi koperative imaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi 71. Kugeza ubu inguzanyo ziri mu banyamuryango zigera kuri miliyari 63. Kuva mu mwaka wa 2008, Koperative imaze gutanga inguzanyo ku banyamuryango bayo zigera kuri miliyari 250.

Ni mu gihe kandi kuva mu mwaka wa 2008, Koperative Umwalimu SACCO imaze kunguka hafi miliyari 13 Frw. Bigaragara ko muri uyu mwaka aribwo iteganya kunguka menshi ugereranyije n’indi myaka yose yashize.

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard, yavuze ko abafata inguzanyo biyongera kuko kugeza ubu nibura bageze ku banyamuryango 89%.

Yagize ati “Iki nicyo kigega umwarimu yishimira kuko gishobora kumugoboka igihe cyose, kuko hari inguzanyo z’ubwoko bwinshi hakaba n’iz’ingoboka. Ikindi urabona nk’umwarimu ashobora gutungurwa n’ikibazo akaba yajya kuri SACCO agasaba umushahara w’ukwezi atarahemberwa, iyi nguzanyo usanga yitabirwa cyane.”

Muri rusange umutungo bwite wa Koperative urakabakaba miliyari 41 z’amafaramga y’u Rwanda ubariyemo n’inkunga Leta y’u Rwanda imaze gutera iyi Koperative kuva yashingwa.

Ubuyobozi buvuga ko hakiri imbogamizi z’abafata inguzanyo bagatinda kwishyura ariko nabo ntabwo ari benshi kuko bagera kuri 3%. Inguzanyo z’imishinga n’iz’ubwubatsi zitangwa ku nyungu ya 11% ku mwaka ku banyamuryango bakora mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, mu gihe abarimu bo mu bigo byigenga n’abandi banyamuryango bo bahabwa inguzanyo kuri 14% ku mwaka.

Bamwe mu barimu babwiye IGIHE ko bagisaba inguzanyo bagahabwa amafaranga make ari nabyo bifuza ko komite ishinzwe kugenzura inguzanyo yazabakoreraho ubuvugizi.

Nzabandora Jean de la Croix watorewe kuyobora Komite ishinzwe inguzanyo yavuze ko iki kibazo gihari cy’uko abarimu baba bashaka gufata inguzanyo nini ariko bakemererwa inguzanyo ntoya.

Yavuze ko iki kibazo ntacyo Koperative yagikoraho kuko inguzanyo itangwa hakurikijwe umushahara wa buri muntu kuko aba agomba kwishyura atarenze 50% y’umushahara we wa buri kwezi. Iki kibazo kizagenda gikemuka gahorogahoro mu gihe umushahara wa mwarimu na wo uzagenda uzamuka.

Ati “Ni make ariko iyo umushahara wiyongereye n’inguzanyo iriyongera. Ntibiragera ku kigero umwarimu yifuza ariko nk’abahemberwa impamyabumenyi yisumbuye, usanga bubaka kandi bagakora imishinga iciriritse ituma biteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Iyo ni imbogamizi tugifite ariko Leta yacu y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntiyahwemye kudutekerezaho ku buryo tuzagenda tureba uburyo byakemuka buhoro buhoro. Ndabivuga kuko niba mwarimu afata inguzanyo kuri 11% izindi banki ari 16 cyangwa 18%, urumva ko nabwo umwarimu aba yahawe amahirwe kugira ngo ya mafaranga abona ayishyure ku nyungu ntoya.”

Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame, hagamijwe gufasha abarimu kwivana mu bukene, itangira gutanga inguzanyo ku banyamuryango mu mwaka wa 2008.

Abitabiriye Inteko Rusange yatorewemo abayobozi bashinzwe inguzanyo mu Umwarimu Sacco
Nzabandora Jean de la Croix watorewe kuyobora Komite ishinzwe inguzanyo (ibumoso) n'abo bafatanyije kuyobora bahize imikorere inoze
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Koperative Umwarimu Sacco, Hakizimana Gaspard, yavuze ko abafata inguzanyo biyongera
Abatorewe kujya muri komite ishinzwe inguzanyo muri Koperative Umwarimu Sacco bahise barahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza