Ibi biratuma uyu mwaka wa 2022 ushobora gusiga abaturage miliyoni 685 mu bukene bukabije, bikawuha kuba umwaka wa kabiri mubi cyane ubayeho mu bijyanye no kugabanya ubukene mu myaka 20 ishize, nyuma y’uwa 2020, igihe Covid-19 yavuzaga ubuhuha.
Uretse ingaruka za Covid-19, ibihugu birimo kurwana intambara ikomeye y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibijyanye n’ingufu, ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe n’intambara cyane cyane iy’u Burusiya na Ukraine. Ibi bikaba byarabangamiye kuzahura ubukungu bw’ibihugu.
Biteganyijwe kandi ko 7% by’abaturage b’Isi yose, ni ukuvuga miliyoni 574 bazaba bari mu bukene bukabije mu 2030 nk’uko Banki y’Isi yabitangaje.
Ubukungu bw’ibice bitatu bikomeye ku isi, ni ukuvuga ubwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bushinwa n’agace ka Euro, burimo kuzamuka ku kigero gito cyane, bikaba bishobora no gukomeza umwaka utaha.
Ikindi giteye inkeke kandi ni uko ibihugu bikennye ku Isi bitari kubasha gukora ishoramari ry’ingenzi mu bijyanye n’amavugurura y’ubukungu, ubuzima, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, uburezi n’izindi ngeri z’iterambere.
Icyakora, hari icyizere ko ibintu bishobora guhindura isura kuko ibihugu bikomeje gukingira abaturage babyo kandi abaterankunga ntibahwema gufasha ibyo bihugu.
Urugero, nka Banki y’Isi yatanze miliyari 14 z’amadolari ku bihugu 100 harimo ibirenga 30 bashegeshwe na Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!