Umuyobozi mushya wa iCPAR yahize kujyanisha ibaruramari ry’umwuga na gahunda ya Guverinoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mata 2019 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda, (iCPAR), Dr. Uwizeye Patrick, yashimiye ubuyobozi bwamubanjirije, avuga ko azakomereza aho bwari bugejeje yibanda cyane ku ibaruramari ry’umwuga rijyana na gahunda ya Guverinoma.

Mu mwaka wa 2008 nibwo iCPAR, yavutse ngo yubake ibaruramari ry’umwuga, irigenzure mu mikorere, bityo bifashe igihugu kwihuta mu iterambere rusange.

Kuba umubaruramari w’umwuga bisobanuye kuba umwe mu banyamuryango b’urwego rw’ababaruramari rwemewe n’ishyirahamwe ryabo ku Isi (IFAC).

Ibi bisaba kuba waratsinze amasomo ya CPA (Certified Public Accountant) cyangwa CAT (Certified Accounting Technicians), kandi buri mwaka ukihugura amasaha 40 ku bintu bishya byinjiye mu mwuga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Dr. Uwizeye Patrick, yahererekanyaga ububasha n’Umuyobozi wa iCPAR ucyuye igihe, Mkombozi B. Karake, yashimye ibimaze gukorwa n’iki kigo birimo no kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga.

Perezida n’abagize inama y’ubutegetsi ya iCPAR batorerwa manda y’imyaka ibiri, komite icyuye igihe yari imazeho imyaka ine kuko yagiriwe icyizere igatorwa kabiri.

Mkombozi avuga ko mu myaka ine bamaze ku buyobozi babashije guha icyerekezo iCPAR no gukorana n’abafatanyabikorwa, byatumye bamenya impamvu ikigo gihari n’icyo bacyitezeho.

Yakomeje agira ati “Twabashije guha agaciro amasomo ya CAT (Certified Accounting Technicians), iyo uri kuri uru rwego ubu ushobora gukora ibijyanye no kuzuza ibitabo ukabihuza, gufasha ibigo bito n’ibiciriritse mu bijyanye n’ibaruramari n’ibijyanye n’imisoro”.

Yashishikarije abakiri bato kwiga amasomo atuma baba ababaruramari b’umwuga kuko akazi kabo gahari karabategereje.

Mu myaka 15 iri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yonyine hatarimo Urwego rw’abikorera, ifite gahunda yo guha akazi abanyamwuga mu bijyanye n’ibaruramari n’ibijyana naryo bangana na 7,387.

Mkombozi yasabye ubuyobozi bushya kwibanda ku kumenyekanisha ikigo ku buryo abakoresha bamenya ko gifite mu nshingano gukurikirana umunyamuryango utakoze neza ibyo ashinzwe.

Ati “Niba uhaye akazi umunyamuryango w’ababaruramari b’umwuga agakora amakosa, ugomba kubibwira ikigo kikabikemura, ariko ntabwo nzi ko abantu benshi babizi ko dufite n’izo nshingano zo kugenzura imyitwarire y’abanyamuryango bacu”.

iCPAR itangira mu gihugu hari ababaruramari b’umwuga barenga 100 ariko 85 bari abanyamahanga, abari munsi ya 20 ari abanyarwanda. Kuri ubu abanyarwanda barenga 200 ni ababaruramari b’umwuga.

Hari kandi abanyeshuri barenga 1300 barimo gukurikira amasomo ya CPA.

Umuyobozi mushya wa iCPAR, Dr Patrick Uwizeye, avuga ko ibaruramari ry’umwuga mu Rwanda, ryavuye kure rikaba rigeze aheza. Gusa ngo haracyari byinshi byo gukora kugira ngo uyu mwuga ujyane na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi.

Ati “Ibyo batagezeho birimo guhugura ababaruramari, kuvugurura integanyanyigisho kugira ngo ijyanishwe n’ibyo igihugu cyacu kigamije muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST)”.

Akomeza avuga ko bazanibanda ku kumenyekanisha cyane iCPAR, mu karere no gushimangira ikurikizwa ry’amategeko n’amahame ngengamyitwarire y’ababaruramari b’umwuga.

Imibare yerekana ko mu birwa bya Maurice mu bantu 525 umwe ari umubaruramari w’umwuga, muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bantu 1724, muri Australia ari naho hari benshi ni umwe mu 160, naho mu Bwongereza ni umwe mu bantu 222.

Mu Rwanda hari umubaruramari umwe mu bantu 30 250, bisobanura ko hakiri icyuho kigomba gushakirwa igisubizo binyuze mu kongera umubare w’abiga amasomo y’ibaruramari ry’umwuga, kugira ngo igihugu kizagera ku ntego yo kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Umuyobozi wa iCPAR ucyuye igihe, Mkombozi avuga ko bishimira ko umubare w'ababaruramari b'umwuga wiyongereye
Umuyobozi mushya wa iCPAR, Dr Uwizeye avuga ko bazibanda kujyanisha ibaruramari ry'umwuga na gahunda ya Guverinoma
Abayobozi basinya inyandiko z'ihererekanyabubasha
Byari ibyishimo ku bayobozi bombi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza