Ni igihembo yaherewe mu birori ngarukamwaka byabaye kuri uyu wa 04 Kamena 2023, i Londres mu Bwongereza, bigamije kumenyekanisha no gushimira indashyikirwa, African Business Leadership Awards (ABLA) 2024, bigategurwa n’ikinyamakuru Africa Leadership Magazine (ALM).
Ogunsanya azashyikirizwa igihembo cya Lifetime Achievement Award mu birori bidasanzwe mu nama ya 9 ya ALM Africa, izaba kuva ku ya 17-18 Nyakanga 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza (House of Lords).
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ’Afurika yibohoye kugenzura ibiyihungabanya, kongera Amahirwe’.
Ogunsanya, ufite uburambe bw’imyaka 35 yo gucunga ubucuruzi muri banki, serivisi z’abaguzi n’itumanaho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu muri Afurika harimo n’imyaka 12 yakoraga muri Airtel Africa.
Ogunsanya yagize ati “Nishimiye cyane kuba naramenyekanye hamwe n’abandi Banyafurika batandukanye. Mu by’ukuri ni iby’abantu bose babanye nanjye muri uru rugendo mu bihe bitandukanye.
Ati “Imikorere yanjye yibanze ku gukorera abantu ibyo bakeneye ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu guhararanira kuzamura imibare y’abibona mu ikoranabuhanga n’imari.”
Dr Ken Giami, Umuyobozi w’Umuryango African Leadership Organization akaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru African Leadership Magazine, yagize ati: “Abatsindiye ibihembo bagaragaje imbaraga zo guhanga udushya, kwihangana no kuba indashyikirwa mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.”
Ogunsanya azasezera muri Airtel Africa ku ya 1 Nyakanga 2024, akazaba Umuyobozi wa mbere wa Airtel Africa Charitable Foundation yubakiye ku mirimo yakozwe mu gihe yari Umuyobozi Mukuru, harimo no gutangiza bwa mbere ingamba zirambye z’iki kigo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!