00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuduko w’ubwiyongere bw’abatunze miliyoni 100$ mu Rwanda ugiye guca k’uwa Kenya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 01:38
Yasuwe :

Raporo nshya y’ikigo cy’ubushakashatsi, New World Wealth and Henley & Partners yagaragaje ko u Rwanda na Uganda bigiye guca kuri Kenya mu kwiyongera kwihuse kw’abatunze miliyoni 100$ mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere.

Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere mu karere mu kugira umubare munini w’abaherwe batunze agera muri miliyoni 100 z’Amadolari, kandi bagenda biyongera ku muvuduko mwinshi.

Icyakora, raporo nshya igaragaza ko abaherwe bo mu Rwanda batunze arenga miliyoni 100 z’Amadolari n’abo muri Uganda, mu myaka icumi iri imbere baziyongera ku muvuduko udasanzwe ugereranyije n’uwo abaherwe bo muri Kenya bazaba bari kwiyongeraho.

Mu Rwanda raporo igaragaza ko abatunze ayo mafaranga baziyongera ku kigero cya 70%, Uganda biyongere ku kigero cya 65% mu gihe Kenya bazaba biyongera ku muvuduko wa 55%.

Ku rwego mpuzamahanga, Vietnam, u Buhinde, Ibirwa bya Maurice nibyo bihugu bizagira umuvuduko mwinshi w’abamiliyoneri mu madolari ku kigero kiri hagati ya 75% na 95%.

Nubwo Kenya igaragaza ko umuvuduko w’abaherwe batunze miliyoni z’Amadolari utazaba wihuta, nicyo gihugu kikiza imbere mu kugira ubukungu bwinshi kandi butera imbere mu karere ahanini bitewe n’ibikorwa remezo bigezweho ndetse n’itangazamakuru ritanga amakuru y’ishoramari n’ubukungu afatika, atuma hafatwa imyanzuro myiza.

Kenya kandi nicyo gihugu muri Afurika y’Iburasirazuba abaherwe b’abanyamahanga bakunda gusura bari mu biruhuko.

Hari indi raporo yasohowe na by New World Wealth and Henley & Partners mu kwezi gushize, yagaragaje ko Kenya ifite abaherwe muri za miliyoni z’amadolari basaga 5000.

Nairobi ifite abantu 240 batunze asaga miliyoni 10 z’Amadolari na 11 batunze asaga miliyoni ijana z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .