Umutungo wa Mukesh Ambani ukomeje gutumbagira, yageze ku mwanya wa kane mu bakire ba mbere ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Kanama 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umutungo wa Mukesh Ambani, umuherwe wa Mbere muri Aziya, ukomeje gutumbagira, aho yaciye ku muherwe wa mbere i Burayi akaba umuntu wa kane ukize ku Isi.

Ambani ni umuherwe uyobora sosiyete ya Reliance Industries Ltd yo mu Buhinde, magingo aya umutungo we ubarirwa muri miliyari 80.6 z’amadolari ya Amerika. Kuva uyu mwaka watangira, wiyongereyemo miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika.

Ukwiyongera k’umutungo we ni ko kwatumye aca ku mufaransa Bernard Arnault nyiri LVMH Moët Hennessy – Louis Vuitton SE.

Ambani wa mbere ukize mu Buhinde, mu byumweru bike bishize umutungo we waciye ku w’abandi bakomeye ku Isi nka Elon Musk nyiri Tesla, Sergey Brin na Larry Page bashinze Google na Warren Buffett.

Nubwo agaciro ka lisansi na peteroli ku Isi kagabanutse muri iyi minsi kubera icyorezo cya Coronavirus, ibicuruzwa Ambani yashoyemo menshi, umutungo we wiyongereye kubera ko sosiyete z’ikoranabuhanga zirimo Facebook na Google zashoye imari mu bikorwa bye by’ikoranabuhanga, binyuze muri sosiyete y’itumanaho ya Jio.

Ambani amaze iminsi ashyira imbaraga mu bucuruzi bwifashije ikoranabuhanga, ndetse Google iherutse gutangaza ko izashora miliyari 10 z’amadolari mu bikorwa bye kugira ngo ikoranabuhanga ryo kwishyurana rishinge imizi mu Buhinde, igihugu cya kabiri ku Isi gituwe cyane.

Ku rundi ruhande Arnault ni we watakaje umutungo mwinshi muri uyu mwaka mu baherwe 500 ba mbere ku Isi. Umutungo we wagabanutseho miliyari 25.1 z’amadolari ya Amerika ugera kuri miliyari 80.2 z’amadolari.

Jeff Bezos nyiri Amazon, Bill Gates washinze Microsoft na Mark Zuckerberg nibo batatu ba mbere bakize ku Isi.

Mukesh Ambani ubu ni umuntu wa kane ukize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .