Umutungo wa Elon Musk wagabanutseho miliyari 8,9$ mu munsi umwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Umutungo w’umuherwe Elon Musk washinze sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ya Tesla wagabanutseho 7% kuri uyu wa Gatatu bingana na miliyari 8,9$ ndetse bishoboka ko agaciro k’imigabane ya sosiyete ye gashobora gukomeza kugabanuka mu minsi mike iri imbere.

Abasesenguzi mu by’ubukungu batangiye kuburira abashoramari kugenza make mu kugura imigabane ya Tesla ku isoko ry’imari n’imigabane nibura bagategereza kugera ku wa 21 Ukuboza.

Tesla ikora imodoka zikoreshwa amashanyarazi, ni imwe muri sosiyete zihanzwe amaso dore ko aho Isi yerekeza muri iki gihe ari mu gukoresha ingufu zitangiza ikirere.

Kugabanuka kw’agaciro k’imigabane ya Tesla ho 7%, byatumye Musk umutungo we ugera kuri miliyari 135.8 $ ahita asubira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abantu bakize ku Isi avuye ku wa kabiri yari aherutse kwigarurira.

Nubwo umutungo we wagabanutse, uwa Bernard Arnault uyobora LVMH wo wazamutseho miliyari imwe y’amadolari aho ubu ariwe wa kabiri ukize ku Isi na miliyari 145,6$.

Elon Musk yasubiye ku mwanya wa gatatu w'abantu bakize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .