Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda, IIP (Index of Industrial Production) yasohotse ku wa 4 Mutarama 2025, igaragaza ko ugereranyije n’umwaka wa 2023, umusaruro w’inganda wazamutseho 8,6%.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibarurishamibare, UNSO, risaba ko iyi raporo igaragazwamo imibare y’inzego zirimo n’urw’ubwubatsi, gusa NISR yasobanuye ko yahuye n’imbogamizi mu kurubonera imibare.
NISR isobanura ko inzego yashoboye kubonera imibare yo kwifashisha muri iyi raporo ari enye: amabuye y’agaciro na kariyeri, amashanyarazi, amazi n’isukura n’ibikorerwa mu nganda zitandukanye.
Iyi raporo igaragaza ko ibikorerwa mu nganda zitandukanye mu Rwanda byazamutseho 18,4% mu 2024, bitewe n’itunganya ry’ibiribwa ryageze kuri 26,3% no gutunganya ibinyobwa n’itabi byageze kuri 16,6%.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko imirimo yo gukora ibyifashishwa mu gukora imyambaro no gutunganya impu yo yagabanyutseho 39,5% mu Ugushyingo 2024, ugereranyije no mu Ugushyingo 2023.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 45,2%, uw’amashanyarazi wiyongeraho 9,6%, uw’amazi n’isukura wiyongeraho 12,8%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!