Umunyarwanda anywa litilo 72 z’amata ku mwaka: Uko umukamo wiyongereye mu myaka 15 ishize

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) igaragaza ko umubare wa litiro z’amata anyobwa n’umuntu umwe mu Rwanda, zageze kuri litilo 72 mu 2020 zivuye kuri litilo 20.7 zanyobwaga n’umunyarwanda mu mwaka wa 2006.

Ni ubwiyongere bugaragara bujyanye no guteza imbere umwuga w’ubworozi bw’inka mu Rwanda, wongewemo imbaraga na gahunda ya Girinka yatangijwe mu mwaka wa 2006.

RAB igaragaza ko ibyakozwe mu guteza imbere ubworozi, byatumye mu Rwanda, kugeza mu 2019 umubare w’inka zari zihari ugera kuri miliyoni 1.39; muri zo 41% ni inka z’inyarwanda, 43% ni inka z’ibyimanyi naho 16% ni inzungu.

Kororoka kw’izo nka, ahanini nzego z’ubuhinzi n’ubworozi zigaragaza ko byaturutse kuri gahunda yo gutera intanga, aho mu mwaka wa 2008, Leta yahagaritse gutumiza intanga hanze zitangira gutunganyirizwa mu Rwanda.

Guverinoma yiyemeje gushyira ingufu muri tekiniki yo gutera intanga nk’inkingi ikomeye mu kuvugurura icyororo kugira ngo havugururwe ubwoko bw’inka hakoreshejwe intanga zikomoka ku nka z’ubwoko bwiza mu rwego rwo kongera umukamo mu gihugu.

Buri mwaka mu Rwanda haterwa intanga zikomoka ku nka za kijyambere zirenga ibihumbi 100,000.

Uko umukamo wiyongeraga ni nako hashyizwe ingufu mu kubaka ibikorwa remezo mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’amata. Hubatswe amakusanyirizo mato (Milk collection points) n’amakusanyirizo Manini (Milk collection center).

RAB igaragaza ko kuva mu 1994 kugeza mu 2020 amakusanyirizo Manini yiyongereye ava kuri 0 agera 136, amakusanyirizo mato yavuye kuri imwe yari agera ku 100 mu gihugu hose. Inganda zitunganya amata zavuye kuri eshatu zigera kuri 45 zirimo 4 nini zitunganya litiro zirenga 20,000 ku munsi arizo Inyange, Mukamira, Savannah na Nyanza n’izindi nganda 41 nto zitunganya litiro z’amata ari munsi ya litiro 20,000 ku munsi.

Muri 2006, umukamo wavuye kuri toni z’amata 152,511 ugera kuri toni 864,252 muri 2019. Kuvugurura icyororo cy’inka mu Rwanda byagize uruhare rufatika mu kongera umubare w’inka zororerwa mu Rwanda, gukungahaza aborozi b’inka, kongera ubukungu bw’igihugu no kugabanya imirire mibi mu bana binyuze muri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gukangurira abanyarwanda kunywa amata.

Guteza imbere ubworozi bw'inka byatumye umukamo wiyongera ku kigero gishimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .