Umuherwe wo muri Nigeria arifuza gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Mata 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wo muri Nigeria, Abdoul Samad Rabiu, ari kwiga ku bucukuzi bwo mu Rwanda no mu Karere ngo arebe amahirwe ahari yashoramo imari.

Rabiu ni Umuyobozi w’Ikigo BUA Group gitunganya sima, isukari, amavuta yo kurya n’ibindi. Ni umwe mu baherwe baza imbere muri Afurika dore ko abarirwa umutungo wa miliyari 1.6 z’amadolari.

Inama y’ubutegetsi y’ikigo cye iherutse guteranira mu Rwanda, ibintu avuga ko byatewe n’ubuyobozi bwiza buri mu gihugu.

Uyu mugabo yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kwaguka muri Afurika y’Iburengerazuba, bashaka kugeza ibikorwa byabo no mu bindi bice bya Afurika bashingiye ku mahirwe ari kugenda ahaboneka ndetse n’uburyo bwo korohereza abacuruzi bariho.

Rabiu yavuze ko bari kwiga ku Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba ngo barebe amahirwe ahari bashoramo imari.

Ati “Turi gushaka kwaguka kandi u Rwanda ni ahantu heza h’ishoramari. Hashize igihe ubukungu bwiyongera cyane, mufite ubuyobozi bwiza n’ibikorwa remezo biri kubakwa. Hari amahirwe menshi.”

Yavuze ko impamvu ashaka gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ngo ni ugushaka uko bongerera agaciro ibikorerwa muri Afurika aho guhora bijyanwa hanze bikongererwa agaciro n’abanyamahanga bakagaruka babihenze.

Rabiu agaragaza ko hejuru ya 76 % by’ibikorwa by’ubucukuzi muri Afurika bikorwa na sosiyete z’abanyamahanga, abaturage ba Afurika ntibahabwe akazi kagaragara ndetse n’inganda zitunganya umusaruro wabonetse zigashyirwa hanze Afurika ntibiboneremo inyungu.

Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni amahirwe akomeye. Muri aka karere hari umutungo kamere mwinshi n’amahirwe menshi. Rero kuri uyu mugabane hakwiriye kuba ubucukuzi burambye.”

Yavuze ko urwego rw’ubucukuzi rufite umwihariko wo gutanga akazi keza no kugira uruhare mu iterambere ry’inganda, bikongera imibereho myiza y’abaturage muri Afurika.

Agaruka ku cyatumye ikigo cye gikorera inama i Kigali, Rabiu yavuze ko bashakaga gukomeza kumenya byinshi ku Rwanda n’imiyoborere yarwo.

Ati “ Dukunda iki gihugu n’ubuyobozi bwacyo. Turashaka kumenya ibyiza by’imiyoborere ya Perezida [Kagame]. Dukeneye imiyoborere nk’iyi ku mugabane niba dushaka iterambere.”

Mu Rwanda haboneka ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro nka gasegereti, Wolfram, Coltan, Zahabu n’amabuye y’amabengera.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere urwo rwego ishishikariza abashoramari gushoramo imari yabo no kuzana ibikorwa byongerera agaciro ayo mabuye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni 373$. Uyu mwaka intego ni miliyoni 600$.

U Rwanda ruteganya ko mu 2020 amabuye y’agaciro azaba yinjiza miliyoni 800$, naho mu 2024 akinjiza miliyari 1.5$.

Umuherwe Abdul Samad Rabiu arifuza gushora imari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza