Uko Ngabonzima yatangiye gutubura pomme, rumwe mu mbuto zihenze mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Kamena 2020 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Uretse kuba ziboneka hake mu masoko yo mu Rwanda, aho zibonetse naho abazigura bazi uburyo igiciro cyazo atari ikigonderwa na buri wese. Pomme imwe ingana n’ikirayi kiringaniye, ntiwayicyura udafite nibura 500 Frw.

Ngabonzima Ally ni umuturage wo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wabibonye kare, maze atangira umushinga wo w’ubushakashatsi bugamije kureba niba pomme n’izindi mbuto u Rwanda rukura hanze zahingwa imbere mu gihugu bikagabanya ikiguzi cyazo.

Ni umushinga amazemo imyaka ine, yashoyemo asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu kugemeka ibi biti, kubishakira imiti no kubyitaho neza ngo bikure.

Mu mbuto agemeka harimo pomme, umutini, Neflier, grenadier n’ibindi byinshi bidakunze kugaragara mu Rwanda, akaba yarahisemo kubigemeka no kubitera mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cyabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

Ngabonzima Ally w’imyaka 38 y’amavuko yize ibijyanye n’ubuhinzi muri kaminuza ya Kibungo, nyuma yo gukora mu bigo bitandukanye by’ubushakashatsi mu buhinzi yatekereje uburyo yakora inyigo ku bihingwa bidasanzwe bimenyerewe mu gihugu n’ibyeraga mbere kuri ubu birimo biracika.

Ati “ Nahereye kuri pomme zifite ubushobozi bwo kwera mu kirere cyacu cyose, harimo n’ibindi biti nka cœur de bœuf zibanguriye, imbuto nka grenadier, umutini n’ibindi.”

Ngabonzima yavuze ko impamvu yibanda ku gutubura pomme byatewe n’uburyo uru rubuto yakuze arukunda ariko yareba ku isoko ryo mu Rwanda agasanga rurahenze cyane. Ngo yabajije abarucuruza impamvu ruhenda bamubwira ko ruturuka hanze y’igihugu.
Nyuma y’imyaka myinshi yarateye ibiti bya pomme mu rugo yaje gutangira ubushakashatsi bwo kureba uko ibyo biti bike yari afite yabibyazamo imbuto nyinshi.

Ati “ Natangiye kujya nzibangurira ku giti kimwe ntangira kwezaho imbuto 80, mbona ko rwa rubuto ndwitayeho rwakwera cyane. Nahise ntangira kuzitubura kugira ngo ngire ibiti byinshi, ntangira gukoresha ( marcottage) uburyo bwo kubyaza ishami ikindi giti, nkakoresha imiti nishakashakiye kugira ngo rya shami rifate.”

Akomeza avuga ko nyuma yaho atangiye gukorana n’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB ikamuha utubangurizo, kuri ubu ibiti byeraga imbuto 80 bisigaye byeraho imbuto nka 250 akaba ariyo mpamvu yatangiye kuzitubura akanaziha abandi baturage.

Ati “ Nk’ubu buri kwezi nituburiraga ibiti nka 200 ariko mfite ubushobozi bwo gutubura nibura ibiti 450 mu kwezi, ariko ni ukubitubura nkazabibaha nyuma byafashe. Mbonye isoko rihoraho natubura byinshi birenzeho kuko abantu babimenye pomme ni igiti cyakwera hano mu Rwanda kandi kikera bidasabye amafumbire n’imiti myinshi yo kukitaho.”
Ngabonzima yavuze ko nibura ibiti bya pomme atanga kuko biba bibanguriye ku buryo nyuma y’imyaka ibiri biba byatangiye gutanga umusaruro kuri ba nyirabyo.

Imbogamizi agihura nazo

Ngabonzima yavuze ko mu mbogamizi agihura nazo kuri ubu harimo kuba nta masoko afatika aba afite kuburyo yakwicara akabikora kinyamwuga.

Ati “Nta masoko afatika mbona atuma nicara ahantu hamwe ngo mbikore nk’umwuga, urumva umuntu umwe aza avuga ngo mpa ibiti bitanu cyangwa icumi, ibyo ntibyagutunga bisaba no kujya gushakisha ibindi bigatuma rimwe na rimwe utabikora neza, ariko mbaye mbonye abantu babyitabira ku bwinshi kuburyo bintunga nanjye nakwicara hamwe nkabikora nk’umwuga.”

Leta yamwemereye ubufasha mu gutubura imbuto nyinshi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 nibwo Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chysostome yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana harimo n’ibya Ngabonzima Ally.

Dr Ngabitsinze yavuze ko yishimiye ibikorwa bye byo gutubura pomme nk’urubuto rucuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda ruhenze avuga ko bagiye gukorana na Ngabonzima mu kuzamura ubuhinzi bwa pomme mu Rwanda hagamijwe kugabanya ikiguzi cyazo.

Ngabonzima yavuze ko kuba agiye gufashwa na leta mu gutubura ibiti byinshi ngo yiteguye kubitubura ku bwinshi no kurushaho kubikwirakwiza hirya no hino mu baturage.

Ati “ Nzunguka na leta yunguke, ikindi abantu benshi nibabitera tuzajya tweza pomme nyinshi mu gihugu cyacu bigabanye amafaranga twatangaga tujya kuzigura hanze y’igihugu.”

Kuri ubu Ngabonzima igiti kimwe cya pomme, cœur de bœuf n’umutini abigurisha 5000 Frw. Mu gihe igiti cya grenadier n’ibindi bitandukanye by’imbuto abigurisha 2000 Frw.

Yavuze ko kuri ubu yateye ibiti birenga 700 ariko bikaba bikiri bito bitaratangira kumuha umusaruro.

Dr Ngabitsinze yasobanuriwe uburyo izi pomme zibangurirwa n'uburyo mu myaka ibiri ziba zitangiye kwera
Pomme za Ngabonziza zerera imyaka ibiri
Uyu mugabo avuga ko abonye isoko rinini, yatubura imbuto nyinshi za pomme
Kuri ubu Ngabonzima amaze gutera ibiti birenga 700 bya pomme
Mu kuzitubura akoresha uburyo bwa Marcottage bwo gukoresha ingeri y'imwe muri pomme nkuru
Ngabonzima yashishikarije abantu guhinga pomme ku bwinshi mu rwego rwo kugabanya ikiguzi zitangwaho zikurwa hanze y'igihugu
Si henshi wasanga imbuto za pomme mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .