00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko inanasi yashinze imizi muri Ngoma igafasha abaturage benshi kuva mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 02:18
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko ubuhinzi bw’inanasi bwabafashije kuva mu bukene batera imbere ku buryo kuri ubu abenshi batakigorwa no kwishyurira abana babo amashuri, kwishyura mituweli n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Inanasi ni kimwe mu bihingwa ndangakarere ka Ngoma nyuma yaho gihingwa ku buso bungana na hegitari zirenga 4300 mu mirenge ya Mugesera, Zaza na Sake.

Inanasi ni rumwe mu rubuto rufitiye umubiri umumaro kuko rufasha cyane amagufa y’umuntu, yifitemo bromelaine ifasha umubiri mu kwirinda kanseri kuko irwanya uturemangingo twa kanseri.

Urubuga rwa Femininbio rusobanura ko inanasi ifasha mu migendekere myiza y’igogora igakumira indwara ziterwa na virus nk’ibicurane, isukura umubiri w’umuntu wayiriye, igafasha abantu kugabanya ibiro ndetse ikanafasha amaso kubona neza.

Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Mugesera baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko uru rubuto ruri gutuma batera imbere bakikura mu bukene.

Uwamariya Constantine ufite umwana umwe uhinga inanasi kuri hegitari imwe, yavuze ko ku mwaka adashobora kuburamo ibihumbi 500 Frw abika ku mufuka nk’inyungu.

Ati “Abenshi baba babona inanasi itagutunga ariko nkanjye uzihinga zonyine gusa nakubwira ko ari urubuto rudutunze rwatumye ngura ingurube ndazorora, ngura ihene nanavugurura inzu tubamo mu mafaranga nkura mu nanasi.”

Tuyigane Jean Paul uhinga inanasi ku gice cya hegitari we yagize ati “ Inanasi wazihinga ugakira kuko iyo zeze zigira amafaranga menshi, inyungu uyibona bitewe n’inanasi wejeje uko zingana, hari nubwo ujya kweza abaguzi bahari bakakwishyurira ku murima ubundi bo ubwabo bakisarurira.”

Bizahorimana Donatien ukunze kurangura inanasi akazigurisha mu bice bitandukanye by’igihugu we avuga ko kuva yatangira kuzigura no kuzihinga byamufashije gutera imbere mu buryo bugaragara.

Ati “ Narazicuruje nguramo inka, ikindi imfasha mu kwishyurira barumuna banjye ishuri ku buryo ntajya mbura amafaranga, navuga ko rero inanasi ariyo dukesha iterambere inaha.”

Maniragaba Onesme uturuka mu Karere ka Kayonza kajya kurangura inanasi mu Murenge wa Mugesera avuga ko azigura akajya kuzigurisha mu tundi turere kandi ko zimuha inyungu ifatika, yavuze ko gucuruza inanasi kuri ubu bimaze kumufasha gutera imbere akanateza imbere umuryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko mu bihingwa bagize ndangakarere n’inanasi irimo yo n’urutoki, yavuze ko bafite imirenge itatu ihinga inanasi mu buryo bufatika harimo umurenge wa Mugesera, Zaza na Sake.

Ati “ Inaha dufite ibice byiza bibereye kweramo inanasi, isoko dufite rikuru ni Inyange nubwo batazitwara zose, izisigaye ari nazo nyinshi zijya ku masoko ya Kigali, amahoteli n’ahandi henshi hatandukanye.”

Yavuze ko kuri ubu bafite umufatanyabikorwa uri kubaka uruganda ruzajya ruzumisha ku buryo zijya kugurishwa mu mahanga ndetse no mu maguriro manini yo mu Rwanda.

Ati “Ubuzima bw’abazihinga bwarahindutse, abaturage bameze neza bakora ku ifaranga iyo ugezeyo usanga inzu zabo zitandukanye n’izindi, barindiriye ko haza inganda nini ku buryo zibagurira umusaruro.”

Ku bufatanye na LODA n’abafatanyabikorwa baranateganya kubaka urundi ruganda ruzakora imitobe mu nanasi.

Uwamariya ahinga inanasi kuri hegitari imwe kandi umusaruro umufasha kwiteza imbere
Inanasi imwe igura hagati ya 300Frw na 500Frw
Imihanda yose iva mu Murenge wa Mugesera, Sake na Zaza iba irimo abatwara amagare ariho inanasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .