00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko imisoro yasembuye iterambere ry’Akarere ka Rwamagana mu myaka 25 ishize

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana barishimira bimwe mu bikorwaremezo bifatika bimaze kubakwa muri aka Karere bivuye mu misoro batanga bakanenga bamwe mu bagifite akayihayiho ko kuyinyereza.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere dutatu twatoranyijwe ku kuba imijyi igaragira Umujyi wa Kigali ( Satellite Cities) kabarizwamo bimwe mu bikorwaremezo birimo icyanya cy’inganda, inzu z’ubucuruzi zigezweho, imihanda ya kaburimbo mishya n’ibindi bitandukanye byagahinduriye isura.

Ni ibikorwaremezo byiganjemo ibyubatswe mu myaka 25 ishize ubwo u Rwanda rwatangiraga gukusanya imisoro n’amahoro mu buryo bwiza. Ibyinshi mu bikorwaremezo byagezweho byubatswe na Leta binyuze mu mafaranga aturuka muri iyi misoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga muri aka Karere hakozwe ibikorwaremezo byinshi muri iyi myaka 25 ishize byose bikaba byaravuye mu mishinga ya Leta ituruka ku misoro.

Yavuze ko ubusanzwe mu myaka 25 hari umuhanda umwe wa kaburimbo uturuka Kigali kugera Kayonza ariko ngo kuri ubu hubatswe ibirometero birindwi muri uyu Mujyi kongeraho ibindi 4,5 biri kubakwa kuri ubu.

Agakiriro kahuje abaturage benshi kanatanga akazi

Mu 2016 nibwo Leta yubatse Agakiriro mu Mujyi wa Rwamagana kakaba gakoreramo abaturage benshi ndetse kanatanze akazi ku rubyiruko rwinshi.

Ndayambaje Janvier uyobora Agakiriro ka Rwamagana avuga ko aho aka gakiriro kaziye byafashije abantu benshi kuko ngo katanze akazi kanafasha benshi kwibumbira hamwe.

Ati “Agakiriro katari kubakwa abantu bakoreraga mu ngo z’abandi birumvikana ko nyirurugo yashyiragaho imirongo ngenderwaho ariko aho Agakiriro gashyiriweho byaguye imiryango kuri benshi kanatanga akazi kuko twakajemo tutagera kuri 80 ubu turarenga amagana.”

Ndayambaje yavuze ko bishimishije kubona ibikorwaremezo nk’ibi biba byubatswe bivuye mu misoro abaturage baba batanze avuga ko kuva aho aka gakiriro kuzuriye byazamuye umubare w’abasora bagakoreramo bitandukanye na mbere bakoreraga mu ngo zabo.

Ati “Birashimsihije kubona utanga umusoro ukongera ukakugarukira ntugende ngo uhere, ibikorwaremezo nk’ibi bifasha abanyamwuga bikanafasha abantu mu kubahindura imyumvire ndetse bikanafasha abantu mu kongera ibyo binjiza birimo n’imisoro.”

Icyanya cy’inganda kigezweho

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire hari icyanya cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari zisaga 80 kuri ubu kiri kubakwamo inganda nyinshi zitanga akazi ku biganjemo urubyiruko.

Kuri ubu kirimo inganda zirimo zikora ibisuguti, imyenda, inzoga, ibiryo by’amatungo, impombo n’ibindi byinshi bitandukanye.

Meya Mbonyumuvunyi ati “ Ni icyanya cyiza kiri guhindura ubuzima bw’abaturage bacu kandi cyubatswe mu mafaranga Leta iba yakuye mu misoro dutanga kuri ubu kiri gufasha benshi cyane.”

Ubuhinzi bw’indabo bwa Bella Flower

Muri aka karere kandi mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Kavumu hari hegitari zisaga 100 zihingwamo indabo zoherezwa mu mahanga aho zatanze akazi ku baturage basaga 800.

Ruzigana Jean Baptiste umaze imyaka itanu akora muri Bella Flower yavuze ko kuri ubu gukora muri iki kigo gihinga indabo bimaze kumugeza kuri byinshi birimo kwiyubakira inzu ndetse no kubona amafaranga y’ishuri y’abana be.

Ati “Mbasha kwishyura mituweli y’umuryango wanjye amafaranga nyakuyemo hano, mbasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana banjy ikindi sinarinzi indabo ariko ubu nagiye menya ubwoko butandukanye n’uburyo naziteguramo byose nkesha Bella Flower.”

Nyinawabega Immaculé yavuze ko amaze imyaka ibiri akora muri Bella Flower akaba kuri ubu yaratangiye kwiyishyurira kaminuza ndetse ngo anabasha gukemura bimwe mu bibazo bye bwite n’iby’umuryango we.

Igishanga cya Cyaruhogo

Ni igishanga gikora ku Mirenge itatu ari yo Kigabiro, Rubona na Mwulire, gihingwamo umuceri aho abahinzi bahoze bagihingamo kuri hegitari 270 maze Leta y’u Rwanda n’iy’u Buyapani ibinyujije mu Kigega gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) bakivuguruye kuri ubu gihingwamo kuri hegitari 348.

Kukivugurura byatwaye miliyari 21 Frw zashowe mu bikorwa byo kuvugurura ibyuzi bibiri birimo icya Cyimpima na Gashara ndetse hakaba haranubatswe ikindi cyuzi gishya cya Bugugu, hanubatswe umuyoboro ugeza amazi mu mirima ureshya na kilometero 23,5.

Abahinzi barenga 1200 bagihingamo bavuga ko umusaruro wabo wikubye hafi kabiri kuko babonaga toni eshatu kuri hegitari none ubu babona toni hafi esheshatu.

Dukuzeyezu Ernest usanzwe ahinga umuceri muri iki gishanga yagize ati “ Byatumye tubasha kwiteza imbere. Mbere kitaratunganywa amazi yabonaga umugabo agasiba undi ariko nyuma y’uko bagitunganyije, buri muntu wese abona amazi neza kandi buri wese asigaye azi igihe yuhirira.”

Imirasire y’izuba i Rubona

Anne Heyman Solar Field ni imirasire y’izuba ibihumbi 30 yashyize ku buso bungana na hegitari 17 mu Murenge wa Rubona. Itanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatt 8,5 yinjira mu murongo mugari agacanira Abanya-Rwamagana.

Iyi mirasire yatangiye gukora mu 2014 ikaba itanga umuriro ungana na 4% by’ukenerwa wose. Umuriro uturuka kuri iyi mirasire nibura wacanira ingo ibihumbi 15, mbere ya Covid-19 nibura buri kwezi hasurwaga n’abanyamahanga 50 baje kwirebera uburyo iyi mirasire itanga amashanyarazi aho kuyihashyira byatwaye miliyoni 24 z’amadolari.

Impinduka mu baturage

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko impinduka nyinshi zigaragarira mu buzima abaturage babayemo muri iki gihe aho butandukanye cyane no mu myaka ishize aho bamwe babaga muri nyakatsi.

Ati “Ubu nta muturage wo mu Karere ka Rwamagana udatuye mu nzu y’ibati, nta n’umwe udafite ubwiherero, nta numwe udafite igikoni, mu myaka 25 ishize abantu batemberaga batambaye inkweto ariko ubu nta muturage wacu utambara inkweto.”

Yavuze ko kandi nta baturage bivuriza kure kuko begerejwe serivisi z’ubuzima, nta muturage ukicwa na malaria yavuze ko nibura buri bigo bibiri bifite imbangukiragutabara imwe ibifasha gutabara abaturage baba bakeneye ubutabazi bw’ibanze.

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko nta musoro nta mahoro bigoranye kuba igihugu cyatera imbere avuga ko buri wese akwiriye kubigira ibye kuko hatatanzwe umusoro byagorana ko hubakwa ibikorwaremezo.

Ati “Hatatanzwe umusoro nta mazi, nta mashuri, nta mavuriro, nta bikorwaremezo byazubakwa, buri wese narebe ko ahantu agiye kugurira bamuha inyemezabwishyu ya EBM kuko niyo yerekana ko nawe watanze umusoro.”

Abadasora neza yabanenze avuga ko baba basenya igihugu nubwo baba bumva bakoze akantu gato.

Mu bindi abaturage ba Rwamagana bishimira ni amavuriro y’ibanze 36 agiye abarizwa mu tugari afasha abaturage kwivuriza hafi, hari ibyumba by’amashuri birenga 1000 byubatswe aho byafashije mu kugabanya ubucucike ku mashuri binatanga akazi ku baturage benshi.

Kuri ubu Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage ibihumbi 392 bari ku bucucike bwa km2 570 kabarizwamo imirenge 14.

Umujyi wa Rwamagana uragenda urushaho kwaguka no gutera imbere
Inganda zitandukanye zubatswe mu cyanya cy'inganda zazamuye imisoro itangwa muri aka Karere
Amashuri meza kandi menshi yegerejwe abaturage
Agakiriro ka Rwamagana katumye benshi biteza imbere
Abarenga 800 babonye akazi mu ri Bella Flowers
Iyi mirasire y'izuba itanga umuriro mwinshi winjira mu muyoboro mugari w'amashanyarazi
Indabo zihingwa na Bella Flowers iri mu bigo bikomeye byo muri Rwamagana zigurishwa mu mahanga
Igishanga cya Cyaruhogo cyaratunganyijwe kuri ubu gisigaye gitanga umusaruro mwinshi
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko imisoro iri mu byatumye Akarere ayoboye kongera kugira ibikorwaremezo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .