Uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byarushanyijwe mu kwinjiriza igihugu amadevize

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Kanama 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 26 ishize, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni rumwe mu zatejwe imbere kandi zigira uruhare mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu uru rwego rugira uruhare rusaga 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu ndetse rukiharira 50% by’inyungu iva mu byo u Rwanda rwohereza hanze. Uru rwego ruha akazi kimwe cya gatatu cy’abaturarwanda bagejeje igihe cyo gukora.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu biva mu buhinzi byoherezwa hanze yavuye kuri miliyoni 70 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 421.1 z’amadolari mu 2020.

Mu bihingwa byagize uruhare muri ubwo bwiyongere harimo icyayi, ikawa, ibireti n’ibindi nk’indabyo, imbuto, imboga, ibinyampeke n’ibindi.

Muri iyi myaka 26 ubworozi nabwo bwateye imbere ndetse n’umusaruro w’ibibukomokaho urazamuka.

Mu bworozi, inka mu banyarwanda zariyongereye kuko zavuye ku nka 172 000 zikagera ku nka 1 300 000, harimo inka ibihumbi 380 zatanzwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006.

Umukamo nawo wariyongereye kuko wageze kuri litilo z’amata 847.178.000 uvuye kuri litilo 7.206.000 mu 1994, ibi byatumye umubare w’amakusanyirizo nawo uzamuka ugera kuri 132 uvuye kuri atanu yari ahari mu 1994.

N’ubwo umwaka wa 2020 utararangira, Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) yerekana ko kuva muri Kamena 2019 kugeza Nyakanga 2020 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeje kwinjiriza igihugu agatubutse.

Nubwo byose hamwe byinjiza akayabo, buri kimwe kigenda kirituna n’ikindi mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi,

Icyayi

Kuva muri Kamena 2019 kugeza Nyakanga 2020, icyayi nicyo kiza imbere mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije igihugu agatubutse, aho umusaruro wacyo wanganaga na toni 33.874, uwoherejwe hanze ukangana na Toni 32.343 zinjije agera kuri miliyoni 92.408$

Ikawa

Mu myaka 26 ishize, ubuhinzi bw’ikawa ni bumwe mu bwatejwe imbere ndetse n’amafaranga bwinjizaga arazamuka ava kuri miliyoni 38 z’amadolari mu 1994, kugeza ubu ikawa nicyo gihingwa kiza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi aho cyinjije agera kuri miliyoni 62.396$ avuye muri toni 20.117 zajyanywe hanze.

Amatungo n’ibiyakomokaho

Ibikomoka ku matungo birimo impu, amagi n’amata n’ubucuruzi bwayo kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2020 byinjirije igihugu agera kuri miliyoni 41.887$ avuye muri Toni 36.341 zabyo zoherejwe hanze.

Nubwo byose hamwe byinjije aka kayabo, ubwabyo bigenda bitandukana nk’aho ubucuruzi bw’amatungo kugera muri Nyakanga 2020 bwari bumaze kwinjiriza igihugu agera kuri miliyoni 23,288$, inyama zo zikinjiza agera kuri miliyoni 11.099$, mu gihe ubucuruzi bwo bwinjirije igihugu agera kuri miliyoni 4.865$, amagi yo akinjiza agera kuri Miliyoni 2.210$.

Imboga

Bumwe mu buhinzi burushaho gutera imbere umunsi ku munsi ni ubw’imboga aho kuri ubu busigaye buri mu by’ingenzi byinjiriza igihugu amafaranga.

Umubare w’amafaranga ubuhinzi bw’imboga bwinjiza ugenda urushaho kuzamuka dore ko mu 2018 bwinjije agera Miliyoni 12$, kuri ubu mu gihe cy’amezi 13 bukaba bumaze kwinjiza agera kuri Miliyoni 17.006$ avuye muri Toni 21.864 zajyanywe hanze.

Imbuto

Kimwe n’imboga ubuhinzi bw’imbuto buri mu bwahinduye isura mu Rwanda ndetse umubare w’abazihinga urushaho kwiyongera uko bagendaga bumva akamaro kazo.

Ubu buhinzi bw’imbuto kuva muri Kamena umwaka ushize bumaze kwinjiriza igihugu agera kuri Miliyoni 7.538$ avuye muri Toni 8.667 zajyanywe hanze.

Umusaruro uhagaze neza, isoko ryarahungabanye

Kuba mu bihe bya Guma mu rugo Leta yararetse imirimo y’ubuhinzi igakomeza nk’uko byari bisanzwe, Umukozi ushinzwe gutanga amakuru muri NAEB, Ntwali Pie, avuga ko biri mu byatumye umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utagabanuka n’ubwo isoko ryo ryahungabanye

Ati “Ubuhinzi kuba bwarakomorewe mu Rwanda, umusaruro wabwo ntiwakomwe mu nkokora cyane ariko ntitwavuga ko nta cyo COVID-19 yadutwaye”

Yakomeje agira ati “Birumvikana COVID-19 yagize ingaruka. Abakiliya ku Isi baraganutse kubera Guma mu rugo yageze hose. Imipaka y’ibihugu byinshi yarafunzwe, yanagize ingaruka cyane cyane ku bikenera ubwikorezi bwo mu ndege, higanjemo imboga n’imbuto igiciro cy’ubwikorezi cyari yongeye."

Imboga ziri mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .