Nibikorwa bizongera umutwaro w’amadeni kuri icyo gihugu, giherutse kuburirwa n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) ko amadeni yacyo ari hafi kugera kuri 50 % by’umusaruro mbumbe wacyo.
IMF yabwiye abayobozi ba Uganda kwitonda no gucunga neza uburyo bakoresha babara imyenda bafite kuko ibipimo bigaragaza ko biri kwiyongera.
Mu nyandiko Minisiteri y’imari ya Uganda yashyize ku rubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko, igaragaza ko yifuza kuguza igice kimwe cy’amafaranga ikeneye muri Standard Bank no muri Trade and Development Bank.
Izo nyandiko zivuga ko guverinoma ifite icyuho cya miliyoni 680 z’amadolari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bityo ko gufata ideni bizagabanya icyo cyuho.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko icyuho cyaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba sosiyete ya MTN yaratinze kwishyura amafaranga y’icyemezo kiyemerera gukorera ku butaka bwa Uganda angana na miliyoni 100 z’amadolari.
Minisiteri y’imari ivuga ko niramuka igujije ayo mafaranga bizongera 2 % ku ijanisha ry’amadeni icyo gihugu cyari gifite, bikaba 43 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Mu myaka icumi ishize, Uganda yagiye yaka amadeni menshi cyane cyane mu Bushinwa igamije kubaka ibikorwa remezo nko mu rwego rw’ingufu no gutwara abantu n’ibintu.
Abatavuga rumwe na Leta bakunze kunenga uburyo igihugu gikomeje kwishora mu madeni ashobora kuzagira ingaruka ejo hazaza.

TANGA IGITEKEREZO