Imibare yatangajwe mu cyumweru gishize, igaragaza ko umubare w’Abanyamerika babonye akazi muri Nyakanga 2024 ari 114.000 bavuye ku bantu 179.000 bari bakabonye muri Kamena.
Uko gusubira inyuma kw’ababona akazi muri Amerika kwageze kuri 4,3% kuvuye kuri 4,1% muri Kamena, biba ubwa mbere abantu bashya binjira mu kazi baba bake uhereye mu bihe bya Covid-19.
Ubusanzwe recession ni uburyo bwo gusubira inyuma k’ubukungu bw’igihugu mu bihembwe bibiri bikurikiranye. Bireberwa mu gusubira inyuma k’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), umurimo, umusaruro w’inganda n’ibindi.
Gusubira inyuma k’ubukungu bishobora guterwa n’uko abahaha ku masoko bagabanyutse, ubushomeri bukabije, ibibazo by’imari bituma ibigo byirukana abakozi n’ibindi byatuma abantu batinya guhaha ku masoko.
Inzobere zatangiye kugaragaza ko bikomeje gutya, ubukungu bwa Amerika bushobora kwisanga bwasubiye inyuma mu 2025.
Uko gusubira inyuma k’ubukungu kwatumye abashoramari n’abaguzi b’imigabane mu bigo bitandukanye hirya no hino ku Isi basubira inyuma. Nko mu Bufaransa, u Bwongereza, Portugal, u Buyapani n’ahandi kuri uyu wa Mbere agaciro k’isoko ry’imari n’imigabene kasubiye hasi.
Ubwoba bw’uko ubukungu bwa Amerika bwasubira inyuma, bwanatumye igiciro cy’akagunguru ka peteroli ku isoko mpuzamahanga kigabanyukaho 1,2%.
Impamvu ni uko hari impungenge ko abaguzi b’ibikomoka kuri peteroli muri Amerika bashobora kwisubiraho bakagabanya ingano y’ibyo batumiza ku isoko mpuzamahanga, mu gihe ubukungu bwaba bukomeje gusubira inyuma.
Intambara itutumba mu Burasirazuba bwo hagati ya Iran na Israel nayo yatangiye gutuma bamwe bagira impungenge ku bijyanye n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!