Amadovize yinjira mu gihugu akomoka ku byoherezwa hanze birimo amabuye y’agaciro, ikawa, icyayi, ibikomoka ku buhinzi n’ibindi, hakiyongeraho ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda birushaho gutera imbere.
Nubwo bikunda kugaragazwa ko icyuho hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwayo kigenda cyiyongera, u Rwanda rugira amadovize rwazigamye ku buryo yarugoboka habayeho ikibazo gihungabanya ubukungu bigatuma amadovize abura.
Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 BNR yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 18 Ugushyingo 2024, igaragaza ko yabashije guhangana n’ibibazo birimo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane.
Imibare ya BNR igaragaza ko muri uwo mwaka yabashije gucunga neza amadovize yayo bituma yunguka 4,06%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasobanuye ko amafaranga menshi y’ubwizigame ava mu nguzanyo n’impano bya Leta no muri serivisi igihugu gitanga ku rwego mpuzamahanga ajya muri BNR agakoreshwa mu kubaka ubwizigame bw’igihugu.
Ati “Bigaragara ko ubu bwizigame bwazamutse bukagera ku mezi 4,7 tuvuye ku bwizigame bw’amezi 4,4 twari turiho mu mwaka ushize. Ubundi ntitwagombye kujya munsi y’amezi ane. Ubwizigame icyo bugufasha kinini ni uko iyo habayeho ikibazo kidasanzwe tutahagarika ubuzima iyo ibintu dukenera gutumiza hanze bigomba gushobora kuvayo,”
“Tureba rero ubushobozi dushingiye ku mezi y’ibintu dutumiza mu mahanga. Ni ukuvuga ngo tugize ikibazo ko nta dovize ryinjira mu gihugu uyu munsi nibura dushobora gukoresha ubu bwizigame mu gutumiza ibintu kumara nk’amezi ane nta kibazo kibaye, ubwo muri ayo mezi ane ikibazo cyabaye tuba twizeye ko cyaba cyakemutse tukongera kubona andi madovize aturuka hanze.”
Mu bihe bisanzwe amabanki n’ibigo by’imari bigurishwa nibura miliyoni 5$ mu cyumweru. Rwangombwa yasobanuye ko mu gihe habayeho kibazo cy’amadovize mu gihugu hari igihe bongera ingano y’ayo bagurisha amabanki akava kuri miliyoni 5$ akagera no kuri miliyoni 10$ cyangwa se arenze ayo hagamijwe kugabanya icyuho kiba cyabayeho.
Ati “Ntabwo twayashyiriramo yose icyarimwe, tugenda dushyiramo gusa kugira ngo tube twizeye ko nanone amafaranga aturuka mu buhahirane mpuzamahanga akomeza kugenda yiyongera agafasha kuziba icyo cyuho.”
Iyi raporo igaragaza ko Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ryikoresha bwo gucunga amadovize, binoza uburyo bw’imikorere y’isoko no kurigeraho ku buryo bworoshye.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, Banki Nkuru y’u Rwanda iteganya gushyira mu bikorwa amahame mashya agena ingano y’amadovize ashorwa muri buri bwoko bw’ishoramari, kunoza ikoranabuhanga mu micungire y’amadovize, no kuzamura inyungu zituruka mu ishoramari ry’amadovize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!