Guverinoma yasanze amafaranga yari yemejwe mbere agomba kwiyongera kugira ngo ibikorwa byateganyijwe byose bizashobore kugerwaho.
Biteganyije ko ayo mafaranga yiyongereyeho azasaranganywa ibigo bitandukanye mu rwego rwo kuziba ibyuho bimwe na bimwe byagaragajwe mu ngengo y’imari isanzwe n’ingengo y’imari y’iterambere.
Hashingiwe kuri izo mpinduka hazabaho inyongera ya miliyari 44.9 Frw yagenewe ibigo bitandukanye mu rwego rwo kuziba icyuho ku musanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi.
Inyongera ya miliyari 10 Frw yagenewe kwishyura nkunganire ya Leta ku ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure na miliyari 5 Frw yagenewe ibikorwa bitandukanye bya siporo.
Hari kandi miliyari 3 Frw zagenewe Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, mu kuziba icyuho ku biribwa, miliyari 1,1 Frw yagenewe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yo gutunga abana bari mu bigo ngororamuco, miliyari 3,5 Frw yagenewe kwishyura umusoro ku muhanda wa Base-Butaro-Kidaho ureshya na kilometero 63 ndetse na miliyari 5,8 Frw yagenewe imisanzu.
Kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.
Inkunga z’amahanga n’imisoro bizagabanyuka
Itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025, rigaragaza ko inkunga z’amahanga n’imisoro yari itagenyijwe kwinjira bizagabanyuka kubera impamvu zitandukanye nubwo inguzanyo zo ziziyongera.
Amafaranga akomoka ku misoro yari ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari azagera kuri miliyari 2,950.4 Frw avuye kuri Miliyari 2,970.4 Frw bivuze ko hazagabanyukaho miliyari 20 Frw.
Iryo gabanyuka riterwa no kugabanyuka kw’imisoro itaziguye yimukanwe mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024 bijyana n’igabanyuka ry’amafaranga akusanwa aturutse ku musoro w’umuntu ku giti cye (Pay as you earn), aho Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusonera umusoro ku musaruro abahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 60 bivuye ku bihumbi 30.
Biteganyijwe ariko ko andi mafaranga atari imisoro aziyongeraho miliyari 48,4 Frw kuko azava kuri miliyari 444 Frw akagera kuri miliyari 492,4 Frw.
Ubwo bwiyongere bushingiye ku mafaranga yaturutse mu kwegurira imishinga yahoze ari iya Leta abikorera hamwe no kugabanyuka kw’amafaranga Leta itanga mu mahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aho azagabanukaho Miliyari 3.6 Frw.
Ku kijyanye n’impano z’amahanga biteganyijwe ko zizagabanyuka zive kuri Miliyari 725.3 Frw zigere kuri Miliyari 621.2 Frw.
Guverinoma y’u Rwanda kandi iteganya ko inguzanyo z’amahanga ziziyongeraho miliyari 184,3%.
Ibyo bizashingira ku kwiyongera kw’inguzanyo zinyuzwa mu isanduku ya Leta n’izinyuzwa mu mishinga y’iterambere ziziyongeraho agera kuri Miliyari 121.1 Frw by’umwihariko izitangwa na Banki y’Isi.
Ku rundi ruhande ariko inguzanyo z’imbere mu Gihugu na zo biteganyijwe ko zizagabanyukaho agera kuri Miliyari 38 Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!