Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.
Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko ubwitabire bw’ubu bwoko bw’ishoramari bwo kugura impapuro mpeshamwenda bugenda burushaho kuzamuka.
BNR ivuga ko “mu izina rya Leta y’u Rwanda, yatanze impapuro mpeshamwenda nshya esheshatu ndetse ifungura zirindwi zisanzwe zihari, igera ku mpuzandengo y’igipimo cyo kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda kingana na 154%”
Ishamangiri ko iri ari izamuka kuko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize iki gipimo cyari kuri 125,6%.
BNR yavuze ko iri zamuka mu bwitabire ryatewe ahanini n’izamuka ry’umutungo mvunjwafaranga, ryagaragaye muri Gicurasi 2024.
Iti “Uku kwiyongera mu kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda byatewe ahanini n’izamuka ry’umutungo mvunjwafaranga, ryagaragaye muri Gicurasi 2024 aho kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshwamwenda byageze ku kigero cya 183.2 ku ijana, na ho muri Kamena 2024 kikagera kuri 383.4 ku ijana.”
Gusa BNR ivuga ko nubwo bimeze gutyo, inyungu ku mpapuro mpeshamwenda zagiye zigabanyuka buhoro buhoro, bigaragaza n’imiterere y’umutungo mvunjwafaranga n’amahitamo y’abashoramari mu gushora mu mpapuro mpeshamwenda z’igihe gito.
Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, iby’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, na bo batangiye kwitabira iri soko cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.
Kugeza ubu igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iherutse gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw, zizamara imyaka irindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!