00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi u Rwanda rwiteze kungukira kuri Indonesia

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 September 2024 saa 03:26
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Abdul Karim Harelimana yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuganira na Indonesia ku masezerano arimo ibijyanye n’ubufatanye mu bya serivisi z’ingendo zo mu kirere, gukuraho isoreshwa kabiri ry’ibicuruzwa n’andi afitanye isano n’ubucuruzi.

Inama ihuza Indonesia na Afurika yatangiye ku wa 1-3 Nzeri 2024. Yari ibaye ku nshuro ya kabiri igamije gushimangira ubufatanye n’ubuhahirane hagati ya Indonesia n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika na Aziya bwashibutse ku nama yabereye mu mujyi wa Bandung muri Indonesia tariki ya 18 Mata 1955, yahuje abahagarariye ibihugu 29 byo muri Afurika na Aziya byari mu nzira y’iterambere.

Baganiriye ku bukoloni bimwe mu bihugu byari bikirimo n’uburyo amahoro n’iterambere ry’ubukungu byagerwaho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Abdul Karim Harelimana yabwiye The New Times ko ibiganiro by’Inama ya Indonesia Africa Summit byibanze ku iterambere ry’ubucuruzi, inganda, ikoranabuhanga, guteza imbere ibidukikije, gusangizanya ubunararibonye, ubutwererane bugamije iterambere ridaheza n’ibindi.

Ati “U Rwanda ruzaganira na Indonesia ibyerekeye gukuraho isoreshwa kabiri ry’ibicuruzwa, amasezerano y’ubufatanye mu bya serivisi zo mu kirere, amasezerano agamije koroshya ubucuruzi n’ibindi.”

Amasezerano ajyanye na serivisi zo mu kirere (Air Service Agreement) ibihugu bigirana yemerera indege z’ibihugu byayashyizeho umukono gukoresha ikirere cyabyo mu ngendo no kugwa ku bibuga by’indege bya buri gihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Indonesia mu Rwanda Tri Yogo Jatmiko, baganira ku buryo impande zombi zarushaho kongera ingufu mu bufatanye mu byerekeye ubucuruzi.

Hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF n’Urwego rw’Abikorera muri Indonesia ruzwi nka KADIN.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo atangiza iyi nama yavuze ko Indonesia-Africa Forum, izasiga hasinywe amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

Umubano w’u Rwanda na Indonesia uhageze neza ndetse muri Kamena 2024 u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Jacarta.

Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’impande zombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.

U Rwanda na Indonesia byaganiriye ku buryo byateza imbere ubucuruzi
Umuyobozi wa PSF Rwanda, Stephen Ruzibiza ni we wari uhagarariye PSF mu gusinya amasezerano y'imikoranire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .