Ubu bwato buzwi nk’icyombe bwifashishwa n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana n’abo mu Karere ka Ngoma, bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara toni 30.
Hashize iminsi abatuye mu Mirenge ya Karenge, Sake na Mugesera bari mu bwigunge nyuma y’aho iki cyombe cyapfuye hagashira hafi imyaka ibiri kitarakorwa.
Iyo cyakoraga nibura ngo cyafashaga abaturage kwambutsa ibicuruzwa byabo mu buryo buboroheye batarindiriye kujya kuzenguruka mu muhanda munini Kigali- Rwamagana-Kayonza- Ngoma wabatwaraga ibirometero byinshi. Gifite ubushobozi bwo kwambutsa imodoka irenze imwe kikanambutsa ibicuruzwa by’abacuruzi benshi bavaga kurangura i Kigali bagiye mu Mirenge yavuzwe haruguru.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 abagikoresha barakiretse bavuka ko cyapfuye habura umuntu ugikoresha, bituma abaturage batangira kwifashisha ubwato buto nyamara iki cyombe cyaratwaraga abantu 150 icyarimwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko kuri ubu Akarere kashatse abatekenisiye bakora iki cyombe kugira ngo cyongere gukora neza gusa ahamya ko kitazongera gucungwa na koperative yari yaragihawe.
Yagize ati “ Akarere kazanye abantu bo kugitunganya. Ubundi cyari giparitse mu Murenge wa Mugesera, ubu rero cyarimutse cyajyanwe mu Murenge wa Sake. Hasigaye kugikura mu mazi no kukivoma ubundi tukagikora.”
Yakomeje agira ati “ Twabonye umuntu ugikora neza nyuma tukabona gushaka uko twakigurisha cyangwa tukakegurira rwiyemezamirimo, inyigo twari twakoze yagaragazaga ko gukora iki cyombe bizatwara asaga miliyoni icumi z’amanyarwanda.”
Yavuze ko badatazagiha koperative ngo igicunge kuko ubushize bagihawe inshuro ebyiri inshuro ariko ngo ugasanga kubucunga ntibigenze neza.
Ati “ Igishoboka ni ukugirana amasezerano n’umuntu wabukodesha kuburyo igihe cyose twabona atuzuza amasezerano bwahabwa undi noneho abaturage bagahabwa serivisi zo mu mazi nkuko bari basanzwe bazibona nka mbere.”
Mapambano yijeje abaturage ko mu minsi itarambiranye bari bwongere bagakoresha inzira y’ubwato, bakongera bagapakiramo imizigo yabo ku buryo ujya aho ashaka hose bumufasha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!