Uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwahagaritswe mu gihe cy’amezi abiri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kanama 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu byabaye bihagaritswe mu gihe cy’amezi abiri.

Uko guhagarika uburobyi bigamije guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu birobwamo umusaruro mwinshi w’isambaza mu gihugu.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, rigira riti “RAB iramenyesha abantu bose muri rusange abarobyo, abacuruzi, inzego z’ibanze n’iz’umutekano by’umwihariko ko mu rwego rwo gucunga neza umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Kivu, hateganyijwe gahunda y’ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri mu mwaka, hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.”

Icyo kiruhuko cy’uburobyi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu kizatangira kuva kuwa 2 Kanama 2020 kugeza 2 Ukwakira 2020.

RAB yatangaje ko abarobyi bazafatwa baroba mu kiyaga cya Kivu muri icyo gihe bazabihanirwa.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ukaba ugeze kuri toni 35324, ni ukuvuga ko wikubye inshuro 5.

Mu mwaka wa 2018, amafi ava hanze yari toni 15000, mu gihe mu mwaka wa 2019 hatumijwe amafi angana na toni 13457.

Kugabanya amafi ava hanze kandi byagiye bijyana no kongera ayoherezwa hanze, kuko RAB itangaza ko nibura 30% by’umusaruro uboneka woherezwa hanze naho 70 % ugakoreshwa mu gihugu.

Muri rusange, umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka, akaba ari ikigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ko arya ibilo nibura bitandatu.

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu karere ka Burera haherutse gushyirwamo umurama w’amafi, byitezwe ko uzazamura umusaruro w’amafi igihugu cyabonaga.

Izo sambaza byagenze neza hashobora kurobwa izingana na toni 500 mu cyumweru, bivuze ko ku kwezi ari toni ibihumbi bibiri ku kwezi, naho ku mwaka zikarenga toni ibihumbi 20.

Ikiyaga cya Kivu , kimwe mu bitanga umusaruro mwinshi w'amafi mu gihugu uburobyi bwahagaritswe mu mezi abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .