Ukoze urutonde rw’ibihugu ugashyiramo na California ukwayo, yaza ku mwaka wa kane ku Isi.
Imibare yatangajwe na IMF igaragaza ko umutungo mbumbe wa California ungana na miliyari ibihumbi 4,10$ mu gihe u Buyapani bufite miliyari ibihumbi 4,01$.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gikize ku Isi, gikurikirwa n’u Bushinwa mu gihe u Budage ari ubwa gatatu.
Umutungo wa Amerika ubu ubarirwa muri miliyari ibihumbi 29,18$ mu gihe u Bushinwa bufite miliyari ibihumbi 18,74$ naho u Budage bukagira miliyari ibihumbi 4,65$.
California ni yo ibamo inganda nyinshi ndetse ni nayo ibamo umusaruro mwinshi w’ubuhinzi muri Amerika. Ifatwa nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse ni nayo zingiro ry’imyidagaduro muri Amerika. Ni yo ifite ibyambu binini muri Amerika yose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!