00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bwa California bwaruse ubw’u Buyapani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 01:08
Yasuwe :

Ubukungu bwa Leta ya California, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwaciye ku bw’u Buyapani nk’igihugu.

Ukoze urutonde rw’ibihugu ugashyiramo na California ukwayo, yaza ku mwaka wa kane ku Isi.

Imibare yatangajwe na IMF igaragaza ko umutungo mbumbe wa California ungana na miliyari ibihumbi 4,10$ mu gihe u Buyapani bufite miliyari ibihumbi 4,01$.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gikize ku Isi, gikurikirwa n’u Bushinwa mu gihe u Budage ari ubwa gatatu.

Umutungo wa Amerika ubu ubarirwa muri miliyari ibihumbi 29,18$ mu gihe u Bushinwa bufite miliyari ibihumbi 18,74$ naho u Budage bukagira miliyari ibihumbi 4,65$.

California ni yo ibamo inganda nyinshi ndetse ni nayo ibamo umusaruro mwinshi w’ubuhinzi muri Amerika. Ifatwa nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse ni nayo zingiro ry’imyidagaduro muri Amerika. Ni yo ifite ibyambu binini muri Amerika yose.

California yaciye ku Buyapani mu bukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .