00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 20.6% mu Gihembwe cya Kabiri cya 2021

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 20.6% mu Gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2021, mu gihe mu 2020 wari wasubiye inyuma ku gipimo cya 12.4%.

Iyi raporo NISR yayishyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nzeri 2021. Yerekana ko umusaruro muri serivisi wari 47% by’umusaruro mbumbe wose mu gihe ubuhinzi bwatanze 25%, inganda zitanga 19% by’umusaruro mbumbe wose.

Bitandukanye n’umwaka ushize, imibare y’Igihembwe cya Kabiri cya 2021, yerekanye ibimenyetso by’uko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n’uko bwari bwazahaye mu 2020 kubera ingamba zitandukanye zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Umusaruro mbumbe wiyongereye ku rugero rwa 20.6% mu gihe mu byiciro bitandukanye by’ubukungu nko mu buhinzi wiyongereye kuri 7%, inganda ni 30% naho serivisi ni 24%.

Nko mu buhinzi, izamuka ry’umusaruro ryatewe ahanini n’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7%. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 2% bitewe n’igabanuka rya 14% ry’umusaruro wa kawa n’ubwo uw’icyayi wo wiyongereyeho 16%.

NISR yatangaje ko mu rwego rw’inganda, umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 87% nyuma yo kugabanukaho 53% mu gihembwe nk’iki cya 2020.

Ikomeza iti “Imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 33%. Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wzamutseho 23% bitewe ahanini n’umusaruro w’inganda zitunganya ibikoresho byo mu nzu wazamutseho 111%, uw’inganda zitunganya ibinyabutabire na pulasitike wiyongereyeho 39% naho uw’izitunganya ibyuma wiyongereyeho 47%.’’

Muri serivisi ho nyuma yo gusubukura ingendo z’indege no koroshya imirimo yo gutwara abantu n’ibintu ku butaka, umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 48%.

Umusaruro wa serivisi z’uburezi wiyongereyeho 168%, bikaba byaratewe n’ishoramari rya Leta mu burezi (kubaka amashuri, kongera umubare w’abarimu n’ibindi bikoresho bigendanye n’uburezi).

Muri uru rwego, umusaruro wa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 19%, uwa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 28% mu gihe uwa serivisi z’ubuzima wiyongereyeho 22%.

NISR yatangaje ko nubwo iyi mibare igaragaza izamuka ry’ubukungu, idasobanuye ko bwamaze kuva mu bibazo bwatewe na COVID-19, kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe bikiri munsi y’aho byari mbere y’uko iki cyorezo kigera mu Rwanda. Ibi bikorwa birimo ibyo gutwara abantu n’ibintu, amahoteli na restaurants ndetse n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutanga icyizere cyo kuzahuka nyuma y’uko mwaka ushize bwari bwasubiye inyuma ku gipimo cyo hejuru kitigeze kibaho mu myaka 20 ishize. Mu 2020, ingaruka za Covid-19, zatumye ubukungu bw’igihugu bugabanuka ku kigero cya 3,4%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 20.6% mu Gihembwe cya Kabiri cya 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .