00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6% mu 2022

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 May 2022 saa 03:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka bwitezweho kuzamuka kuri 6%, aho kuba 7.2% nkuko byateganywaga mbere.

Ni imanuka ry’igipimo ryatewe n’ibibazo mpuzamahanga by’ubukungu, birimo ibiciro bihanitse by’ubwikorezi bishigiye ku izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, harimo n’intambara imaze iminsi ibera muri Ukraine.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, giheruka gutangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka buzazamukaho ku gipimo kigera kuri 6,4 ku ijana.

Ubwo yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’ikigega zahurabukungu cyashyizemo miliyoni $250 zasangaga izindi miliyoni $150, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko muri rusange ubukugu bukomeje kuzamuka.

Yagize ati "Ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu cyacu, biragaragara ko gahunda zo kuzahura ubukungu zimaze gutanga umusaruro ushimishije. Mu mwaka wa 2021 ubukungu bwacu bwiyongereye ku gipimo cya 10.9%, bigaraga ko butangiye kugenda buzahuka."

"Muri uyu mwaka wa 2022 biteganyijwe ko ubukungu bwacu buziyongeraho 6%, kandi ibyo tukaba duteganya ko bizakomeza mu myaka iri imbere."

Iri zamuka ry’ubukungu ryagaragariye mu nzego zose, aho urwego rw’inganda rwazamutse kuri 13.4%, serivisi zizamuka 12% naho ubuhinzi buzamuka 6.4%.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iri zamuka ryashigiye ahanini ku bufatanye mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 no kuzahura ubukungu, aho kugeza ubu abanyarwanda 65% bamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za COVID-19.

Ibyo ngo byafashije mu gufungura ibikorwa bitandukanye byo mu bukungu bw’igihugu.

Abayobozi batandukanye baganira mbere y'uko uyu muhango utangira
Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa aganira na depite Munyangeyo Théogène
Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest yitabiriye uyu muhango
Umusangiza w'amagambo yari umunyamakuru Isheja Sandrine wa Kiss FM
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Robin Bairstow uyobora I&M Bank Rwanda, baganira
Dr Ndagijimana asobanura imiterere y'iki cyiciro gishya cya ERF
Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe
Minisitiri Ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Ines Mpambara, yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko iki kigega kizanye ibisubizo mu kuzahura ubukungu
Uyu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye itangizwa ry'icyiciro cya kabrii cya ERF

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .